Close

Author: Gitera

TUGENNYE KO ITARIKI NGARUKAMWAKA YA 17 GASHYANTARE IBAYE “UMUNSI W’UMURAGE W’UBWIYUNGE” WITIRIWE KIZITO MIHIGO.

TUGENNYE KO ITARIKI NGARUKAMWAKA YA 17 GASHYANTARE IBAYE “UMUNSI W’UMURAGE W’UBWIYUNGE” WITIRIWE KIZITO MIHIGO.

1. Kizito MIHIGO ntiyiyahuye nk’uko byakwirakwijwe n’ubutegetsi bwa RPF/INKOTANYI, ahubwo yahotowe n’ubwo butegetsi, ku itegeko rya Paul Kagame.

2. Twamaganye twivuye inyuma uyu muco mubi w’ubwicanyi wokamye Leta ya Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye Ishyaka rya FPR/INKOTANYI bakaba barihaye intego mbisha yo kurimbura abenegihugu bose badashyigikiye politiki ruvumwa y’irondakoko  bubakiyeho ubutegetsi bwabo.

3. Turashimira byimazeyo intwari Kizito MIHIGO kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa byubatse inkingi z’ubwiyunge nyakuri mu myunvire y’abanyarwanda benshi.

4. By’umwihariko, turemera kandi turashimangira ko Kizito MIHIGO yishwe azira ubutumwa bwubaka bukubiye mu ndirimbo ye yise “Igisobanuro cy’urupfu”, aho atinyuka kwemeza ko amahoro arambye n’ubwiyunge nyabwo bizagerwaho ari uko Abahutu nabo bahawe uburenganzira bwabo bwose nk’abenegihugu ndetse n’ababo bishwe na RPF/INKOTANYI bakajya bibukwa uko bikwiye.

Mu rwego rwo gusigasira uwo murage mwiza adusigiye:

5. Tugennye ko itariki ngarukamwaka ya 17 Gashyantare ibaye “Umunsi w’Umurage w’Ubwiyunge” witiriwe Kizito MIHIGO.

Read More