Abahawe Ishimo nk’ababaye URUGERO RW’UBUTARIPFANA ni aba bakurikira :
a) Abo muri Sosiyete Sivile
(1) Bwana KIZITO MIHIGO umuhanzi ukundwa n’abanyarwanda benshi cyane kubera ko yatinyutse guhimba no kuririmba indirimbo zisana imitima akanitangira kwigisha ubwiyunge butanga amahoro nyakuri abinyujije muri Fondation KMP(Kizito Mihigo pour la Paix) .
(2) Bwana MATATA Yozefu kubera ko yatinyutse kwamagana atitangiriye itama akarengane FPR ikorera rubanda, akigisha ko Inzira y’amahoro (Non-Violence) aricyo gisubizo kandi akitangira gutabariza abenegihugu bakomeje kuvutswa uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
(3) Bwana Simeon MUSENGIMANA, watinyutse gushinga Radiyo Ijwi Rya Rubanda, agamije gukangurira Abanyarwanda kuva mu mwobo ,bagacika ku muco mubi wo gukora bufuku, bakajya ahagaragara bakamagana urugomo rw’Inkoramaraso zose, kandi bakihatira guharanira impinduka nziza mu gihugu cyabo.
b)Abanyapolitiki
(1) Madame Victoire INGABIRE, umutegarugori wa mbere watinyutse agasiga umuryango we mu mahanga, akajya mu Rwanda guhangara no kubwiza ukuri umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize agamije kurengera rubanda iri mu kaga.
(2) Bwana Deogratias MUSHAYIDI, Umwenegihugu wabaye umuyoboke wa FPR nyamara agatinyuka gutangaza ku mugaragaro, mu mvugo no mu nyandiko, ko niba ubutegetsi bwa FPR buhisemo kwimika akarengane nk’ako ku ngoma ya cyami buzakurwaho na rubanda nk’uko ingoma ya cyami yasezerewe.
(3) Maitre Bernard NTAGANDA nk’umwenegihugu watinyutse guhirimbanira imbere mu gihugu, agatotezwa, agafungwa ariko agakomera ku ntego yo gucungura Rubandigoka.
(4)Umwari Diane SHIMA RWIGARA wanze akarengane kagirirwa umuryango we ndetse na rubanda muri rusange agahitamo gutinyuka, agahaguruka agahangana n’umunyagitugu atitaye ku ngaruka zo gutotezwa no kwamburwa imitungo yose y’umuryango.