FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ASIZE UMURAGE UTAZIBAGIRANA MURI POLITIKI NYARWANDA

FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ASIZE UMURAGE UTAZIBAGIRANA MURI POLITIKI NYARWANDA

Itangazo ryo gufata mu mugongo N°ISH2023/12/013

1.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, ribabajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU, watabarutse kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023. Urupfu rwe rusize icyuho mu mitima yacu ndetse no mu mitima y’abenegihugu bose muri rusange.

2. Nyakwigendera TWAGIRAMUNGU asize umurage utazibagirana mu ruhando rwa politiki nyarwanda ndetse no ku bagize amahirwe yo guhura no kubana nawe.

3. Muri ibi bihe by’akababaro, tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango we, inshuti ze, abarwanashyaka bo mu Ishyaka RDI Rwanda Rwiza yari abereye umuyobozi, n’abanyarwanda bose. Twifatanyije na bo mu kababaro kandi twizeye ko ibikorwa bye by’indashyikirwa bizababera imbaraga muri ibi bihe bitoroshye no mu bihe biri imbere mu rugamba rwo guharanira Demokarasi.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Bikorewe i Montreal kuwa 02/12/2023.

Nadine Claire KASINGE

Présidente w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2024.