KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 26

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 26

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 26: ubwicanyi bwakorewe abahutu i BILIKO

Ku itariki ya 17 Ukuboza 1996, ingabo za AFDL / APR, bagabye igitero kuri Ziralo (Kivu y’Amajyepfo), Bunyakiri (Kivu y’Amajyepfo) na Ngungu (Amajyaruguru ya Kivu), bagose inkambi z’agateganyo i Biriko kandi bica amagana y’impunzi z’Abahutu hamwe n’abasivili b’Abanyekongo, barimo abagore n’abana. Abasirikare bakoresheje amasasu cyangwa udufuni mu kwica aba bahutu. maze imirambo ishyingurwa n’abaturage ba Biriko imyinshi nayo yajugunywe mu ruzi rwa Nyawarongo.

Izi ni impunzi z’Abahutu zo mu Rwanda zitashoboye kugera ku muhanda munini uhuza Bukavu na Walikale mbere yuko abasirikare ba AFDL / APR bigarurira umuhanda wa kaburimbo uhuza Hombo na Walikale. Kubera ko izi mpunzi zari zizi ibyabereye ku kiraro cya Hombo, zashatse gusubira i Masisi, benshi bakora inkambi mu mudugudu wa Biriko muri Groupement ya Walowa-Luanda.

Izo mpunzi z’Abahutu bo mu Rwanda hamwe n’abasivili b’Abanyekongo bari bageze mu gace ka Walikale mu Gushyingo 1996 banyuze mu nzira eshatu zitandukanye. Itsinda rimwe ryaturutse i Bukavu, ryageze ku butaka bwa Walikale rinyuze Bunyakiri. Itsinda rya kabiri, naryo ryaturutse i Bukavu, banyuze mu ishyamba rya Kahuzi-Biega n’abanyuze Nyabibwe. Itsinda rya nyuma, ryari ryarahunze inkambi za Kivu y’Amajyaruguru, ryageze ku gace ka Walikale rinyuze mu majyepfo ya Masisi no mu mijyi ya Busurungi na Biriko. Bakurikiranywe kandi bagenda bicwa umugenda n’abasirikare ba AFDL / APR.

Aba bose ni abantu. Abana b’u Rwanda bishwe gusa kuko ari abahutu. Tubazirikane kandi duharanire ubutabera.