ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° Ish 2020/02/001
Nyuma yo kumenyeshwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rutunguranye kandi ruteye agahinda rwa Kizito MIHIGO,
Komite Nyobozi y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yateranye kuwa 23/02/2020 iyobowe na Nyakubahwa Claire Nadine KASINGE tuzirikana ubutwari bwaranze ubuzima bwa Nyakwigendera Kizito MIHIGO.
Abataripfana bari muri iyo nama banzuye ibi bikurikira:
1. Kizito MIHIGO ntiyiyahuye nk’uko byakwirakwijwe n’ubutegetsi bwa RPF/INKOTANYI, ahubwo yahotowe n’ubwo butegetsi, ku itegeko rya Paul Kagame.
2. Twamaganye twivuye inyuma uyu muco mubi w’ubwicanyi wokamye Leta ya Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye Ishyaka rya FPR/INKOTANYI bakaba barihaye intego mbisha yo kurimbura abenegihugu bose badashyigikiye politiki ruvumwa y’irondakoko bubakiyeho ubutegetsi bwabo.
3. Turashimira byimazeyo intwari Kizito MIHIGO kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa byubatse inkingi z’ubwiyunge nyakuri mu myunvire y’abanyarwanda benshi.
4. By’umwihariko, turemera kandi turashimangira ko Kizito MIHIGO yishwe azira ubutumwa bwubaka bukubiye mu ndirimbo ye yise “Igisobanuro cy’urupfu”, aho atinyuka kwemeza ko amahoro arambye n’ubwiyunge nyabwo bizagerwaho ari uko Abahutu nabo bahawe uburenganzira bwabo bwose nk’abenegihugu ndetse n’ababo bishwe na RPF/INKOTANYI bakajya bibukwa uko bikwiye.
Mu rwego rwo gusigasira uwo murage mwiza adusigiye:
5. Tugennye ko itariki ngarukamwaka ya 17 Gashyantare ibaye “Umunsi w’Umurage w’Ubwiyunge” witiriwe Kizito MIHIGO.
6. Dusabye Abataripfana n’abanyarwanda muri rusange kujya bitabirana ishema uwo munsi, aho bari hose, bamurika intambwe bateye mu kugera ikirenge mu cy’iyo ntwari.
7. Twiyemeje ko mu gihe rubanda izaba yatwizeye ikadushinga kuyobora igihugu, tuzubaka Bazilika y’akataraboneka tukayita “Ingoro y’Ubwiyunge”, ikazashyingurwamo abanyarwanda bose bishwe kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990 kandi tukazayitirira intwari Kizito MIHIGO.
8. Tuzaharanira twivuye inyuma ko umuryango wa Kizito MIHIGO, kimwe n’indi miryango yose yabuze abayo, uhabwa impozamarira n’ubutabera bunoze bityo abagize uruhare bose mu kwica iyo ntwari y’u Rwanda cyangwa mu bundi bwicanyi bwose bakazafatwa bakabiryozwa.
9. Mu gusoza twihanganishije umuryango n’umubyeyi wibarutse iyo ntwari y’igihugu, dufatanya gushimira Imana yamuhaye u Rwanda ho impano y’akataraboneka.
Bikorewe i Montréal, ku wa 27 Gashyantare 2020
Mme Claire Nadine KASINGE
Perezida w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda