Ubutegetsi bw’u Rwanda bufite inshingano zo kugaragariza abenegihugu amasezerano bugirana n’ibihugu by’amahanga.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bufite inshingano zo kugaragariza abenegihugu amasezerano bugirana n’ibihugu by’amahanga.

Itangazo rigenewe itangazamakuru N° ISH 2020/06/006

1.      Guhera tariki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwasezereye ingoma ya cyami ruba Repubulika, maze guhera tariki ya mbere Nyakanga 1962 ruva mu bukoloni ruba igihugu cyigenga giharanira mbere na mbere inyungu z’abenegihugu.

2.       Ubutegetsi bwa Repubulika butandukanye cyane n’ubwa cyami. Muri Repubulika, ibikorerwa Rubanda bigomba kujya ku mugaragaro, Rubanda ikabigiramo uruhare kandi igakurikirana niba bijyanye n’inyungu rusange. Ibi bitandukanye na Cyami yashyiraga imbere ubwiru bujyana n’amabanga amenywa na bake, amabanga yashyiraga imbere kandi agasigasira inyungu z’umwami n’agatsiko ke hejuru y’inyungu za Rubanda.

3.       Ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi bwakunze kurangwa no gutsikamira uburenganzira bw’abenegihugu harimo n’uburenganzira ku makuru ajyanye n’imicungire y’ibya Rubanda kimwe n’amasezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu. Bene ubu bwiru butanga icyuho maze umutungo w’igihugu kimwe n’ubusugire bw’u Rwanda bikahazaharira.

4.       Kubera ko abategetsi ba FPR Inkotanyi bakekwaho ibyaha bikomeye n’andi makosa bagiye bakora mu miyoborere yabo, nta bushobozi bafite bwo kurinda inyungu z’igihugu, ahubwo mu gihe baba bashyizweho igitutu, biteguye gusinya ibyo ari byo byose ngo badafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Mu by’ukuri, ibyaha bakoze byabagize ingwate kandi ibi bifite ingaruka mbi ku nyungu z’igihugu mu ruhando mpuzamahanaga.

5.       Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe Arsenal na Paris Saint Germain, amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’abaherwe nka Howard Buffet cyangwa Bill Gates, amasezerano hagati y’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyangwa ibihugu nk’Uburusiya, Ubushinwa, Qatar na Isirayeli ntiyigeze ashyirwa ku mugaragaro ngo Rubanda imenye ibikubiyemo. Yemwe n’abadepite imitwe yombi ntibigeze babimenyeshwa. 

Amasezerano mu rwego rwa gisirikare ateye impungenge 

6.       Tariki ya 28 Gicurasi 2020 u Rwanda rwasinyanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika amasezerano yiswe ay’ubufatanye mu bya gisirikare. Bene aya masezerano akunze gukurura impaka kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zishaka kwinjiza abasirikare bazo mu bindi bihugu kandi bakitwaza intwaro ariko bakaba badashobora guhanwa mu gihe bakoze ibyaha. Igihugu kibyanze gikorerwa akagambane ku rwego mpuzamahanga nk’uko byagendekeye u Burundi muri iyi myaka ishize.

7.       Itegekonshinga ry’ U Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 169 mu gika cya mbere rigira riti:

“Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu gihugu”.

8.    Aya masezerano yashyizweho umukono igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kimaze gutera ubwoba ubutegetsi bwa FPR ku bijyanye no kwitirira ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ubwoko bw’abatutsi gusa. Mu nyandiko iki gihugu cyashyize ahagaragara, cyavuze ko bizwi ko Abahutu benshi bishwe muri jenoside harimo n’abazize ibitekerezo byabo. Iki gihugu cy’igihangange cyaciye amarenga ko ibi bishobora kuzigwaho bundi bushya. Kuba u Rwanda rwarahise rusinya aya masezerano nta wabura kubona ko byaturutse kuri iki gitutu.

Kubera izo mpamvu zose:

9.    Ubutegetsi bwa FPR bugomba gushyira ku mugaragaro amasezerano businyana n’ibihugu by’amahanga, n’imiryango mpuzamahanga, kimwe n’abantu ku giti cyabo kugira ngo Rubanda ishobore kubikurikiranira hafi, inarebe niba koko aya masezerano atanyuranya n’Itegeko Nshinga.

10.   Koko rero, itegeko ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga cyane cyane mu ngingo 53 na 54 riteganya ko mu gihe hari amasezerano cyangwa amategeko atubahirije Itegeko Nshinga, hashobora gutangwa ikirego mu Rukiko rw’ikirenga kugira ngo bikosorwe, kandi hakerekanwa mu mugereka w’ikirego kopi y’amasezerano afite inenge. Kugira ngo ibi bishoboke, ubutegetsi bugomba kugaragaza ibikubiye muri aya masezerano akomeje kugirwa ubwiru.

Harakabaho Repubulika na Demokarasi

Harakabaho ubutegetsi bukorera mu mucyo

Harakabaho u Rwanda rwigenga

Bikorewe Montreal kuwa 03/06/2020.

Nadine Claire KASINGE

Perezidante

Ishema Party