HAZASHYIRWAHO UMUTWE W’INGABO 5000 GUSA BAZOBEREYE MU BYEREKEYE KURINDA IGIHUGU.
- U Rwanda ntiruzongera gushoza intambara mu bihugu duturanye.
- Ingabo zizakurwa mu giturage zituzwe mu bigo bya gisilikari bizwi kandi byemewe n’amategeko.
- Urubyiruko rwose rw’abahungu n’abakobwa rugejeje ku myaka 18 rubyemera ruzatozwa ibya gisilikari mu gihe cy’umwaka, mu rwego rwo kwitegura kwirwanaho u Rwanda ruramutse rutewe.
- Umutekano w’imbere mu gihugu uzarindwa na Polisi gusa.
- Abahoze mu ngabo z’igihugu bazoroherezwa kwinjira mu buzima busanzwe : Guhabwa indi imirimo, gusubizwa mu mashuri, kwigishwa imyuga izabafasha kubaho….
- Imitwe y’iterabwoba yiswe DASSO n’Inkeragutabara izaseswa, kandi abayitwaje mu guhungabanya umutekano n’uburenganzira by’abaturage bakurikiranwe n’ubutabera