KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 20

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 20

UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU MU NKAMBI YA Mbeshe Mbeshe

Ku itariki ya 9 Ukuboza 1996, ingabo za APR, zitegetswe na Paul Kagame, zishe impunzi z’Abahutu amajana n’amajana mu nkambi y’agateganyo yo mu mudugudu wa Mbeshe Mbeshe muri chefferie ya Katoyi. Ingabo za APR zari zifashwijwe n’iza Kabila Désiré zizwi nka AFDL. Babanje kuzenguruka inkambi ahagana mu ma saa tanu za mu gitondo, maze barasa batarobanuye abahutu bari mu nkambi, hapfa umubare munini w’abahutu.

Izi mpunzi z’Abahutu zari zararokotse ubwicanyi bwakozwe mbere. Ubwa mbere, Impunzi zarokotse ibisasu byatewe mu Kwakira 1996 mu Nkambi ya Mugunga na Kibumba aho zari zarahungiye muri Kamena 1994. Bahunze ubu bwicanyi berekeza mu mujyi wa Walikale hairya ya Masisi. Ingabo za AFDL na APR zarabakurikiye zisanga impunzi zimwe zari zagiye zitinda mu mayira i Katoyi, i Ngandjo, i Miandja, muri Nyaruba. Abacitse ku icumu barakomeje bakambika Osso mu Mudugudu wa Osso, mu gace ka Masisi, mbere yo kongera kwibasirwa mu Gushyingo 1996. Ugushyingo 1996, ingabo za AFDL na APR zinjiye mu nkambi ya Osso zica benshi muri bo. Abahohotewe mu mudugudu wa Mbeshe Mbeshe ni impunzi zarokotse igitero cya Osso cyavuzwe haruguru, bari bananiwe, barwaye kandi bashonje, maze bashinga iyi nkambi y’agateganyo mu mudugudu wa Mbeshe Mbeshe aho bongeye kwibasirwa ku ya 9 Ukuboza 1996.

Aba bose kimwe n’abandi bahutu bazize jenoside tubibuke tuzirikane ububi bw’ibikorwa bya APR, duharanire ko ubutabera bugerwaho.