21/10/2022 KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU, UMUNSI WA 21- Ubwicanyi bwakorewe abahutu i Kigulube.
Nyuma y’ubwicanyi bwa APR bwo ku itariki ya 05/02/1997 ku ruzi rwa Ulindi, abacitse berekeje mu mujyi wa Kindu. Banyuraga mu ishyamba mu matsinda mato y’abantu 50 kugeza ku 100, bakomeretse, barushye, bashonje, abarwayi n’intege nke, bizeye ko bazagera mu Mudugudu wa Kigulube, kuko bumvise ko HCR yafunguye yo ishami kugira ngo ibafashe.
Tariki ya 13 Gashyantare 1997 – Nk’uko raporo Mapping ibivuga, abasirikare ba APR ku itegeko rya Paul Kagame bateye kandi bica abahutu180 mu mujyi wa Mpwe, ku muhanda ugana mu mudugudu wa Kigulube, ku mugoroba wa 13 Gashyantare 1997.
Ku ya 15 Gashyantare 1997, imitwe ya APR yishe izindi mpunzi 200 z’Abahutu ahantu habiri, ku birometero bine no birometero birindwi uvuye i Kigulube. Muri kimwe muri ibyo bitero, itsinda ry’impunzi z’Abahutu zigera kuri mirongo itandatu zafungiwe mu nzu n’abasirikare ba APR bazitwikiramo.
N’ubwo APR yahaye abaturage amategeko yo kutagira umurambo usigara ku gasozi, imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta n’abatangabuhamya baho babonye imirambo n’amagufa menshi ku mihanda ikikije Kigulube. Inshuro nyinshi, abakozi ba ONG mpuzamahanga biboneye ibikorwa byo gusukura hagati ya Shabunda na Kigulube kandi babona imva rusange mu midugudu myinshi no ku muhanda. Umubare w’abahutu bahiciwe uragoye kumenyekana ariko urenga igihumbi .
Wowe warokotse aya mahano, menya ko Imana yaguhaye ubutumwa bwo kuvuga ibyakubayeho. Ntukite ku bagome n’abashinyaguzi bakomeje kuvuga ko abahutu bagomba kwicwa bagashira ku isi. Duharanire kubaho, duharanire ubutabera.
Comments are closed.
Comments: 2
iyo genocide yabaye ryari sha ko mubeshya mugamije guhinduriza amateka y’u Rwanda
niba harabayeho ko abahutu bicwa kwica umwicanyi ntacyaha byitwa Self defense cg kwitabara
http://slkjfdf.net/ – Ugimoyzap Abetufiha jtf.msmg.ishemaparty.org.dhg.gk http://slkjfdf.net/