Inyandikomvugo y’inama ya Komite- Nyobozi yo kuwa 15 Ukwakira 2023

Inyandikomvugo y’inama ya Komite- Nyobozi yo kuwa 15 Ukwakira 2023

Inyandikomvugo y’inama ya Komite Nyobozi yo kuwa 15/10/2023

Hakurikijwe ubutumire abagize Komite Nyobozi bari bagejejweho mu gihe gikwiye, ku cyumweru tariki ya 15/10/2023 hateranye inama hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Inama yatangiye saa 20h20 ku isaha ya Paris.

Abitabiriye inama:

  1. Nadine Claire KASINGE
  2. Chaste GAHUNDE
  3. Protais RUGARAVU
  4. Célestin BIMENYIMANA
  5. Venant NKURUNZIZA
  6. Virginie NAKURE
  7. Joseph NAHAYO
  8. Jeanne MUKAMURENZI
  9. Jean Bosco HABIYAREMYE
  10. Théophile MUGABONEJO
  11. Marie Médiatrice INGABIRE
  12. Déogratias BASESAYABO
  13. Joseph BASABOSE
  14. Valence MANIRAGENA
  15. Patrice NIYONZIMA
  16. Steven KOMEZA

Ibyari ku murongo w’ibyigwa:

1. Gutanga Rapport ku itangazo rigenewe itangazamakuru ryatanzwe no Comité Exécutif tariki ya 11/10/2023.

2. Gusubukura gahunda yo kuvugurura inzego z’Ishyaka

3. Politike yo mu karere

4. Utuntu n’utundi.

Imigendekere y’inama:

Madame KASINGE yatangije inama ashimira abayitabiriye by’umwihariko abari bamaze igihe kinini badaheruka. Yifurije abagize inama kugira ibiganiro byiza hanyuma asaba Bwana GAHUNDE kuyobora inama kuko we yari afite izindi gahunda zitatuma agumana natwe.

Bwana RUGARAVU ni we wabaye umusangiza w’amagambo na Madame NAKURE ayobora ikoranabuhanga.

Ingingo ya mbere yatanzweho ibitekerezo byinshi kandi bitandukanye wasanga bigabanyije mu bice bibiri. Igice cya mbere cyasangaga itangazo ryo kuwa 11/10/2023 rivuga ko Padiri Thomas NAHIMANA atakiri umutaripfana w’ishyaka ISHEMA ryarabaye kumwirukana. Ibi bikaba binyuranyije n’Itegekoshingiro rivuga ko umuntu washinze ishyaka atirukanwa.

Igice cya kabiri kiyobowe na Comité exécutif cyasobanuye ko itangazo ryakoze “constatation” y’ibikorwa bya Padiri NAHIMANA bimugaragaza nk’utakiri umwe mu bataripfana baryo. Ibyo bikorwa ni :

  1. Kuba aherutse gutanga candidature ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024 mu gihe ibyemezo bya Kongere y’ishyaka yo muri Nyakanga 2021 yatoye kandi ikemeza Nadine Claire KASINGE nk’umukandida abataripfana bose bazashyigikira.
  2. Kuba Padiri NAHIMANA yarakunze kumvikana atesha agaciro amashyaka harimo n’ISHEMA. Amagambo asa n’aya aherutse no kuyavugira ku Radio Ijwi ry’Amerika aho yemeje ko ngo kuri we Ishyaka ISHEMA ryarangiriye I Nairobi mu mwaka wa 2016.

Hashingiwe kuri ibi bikorwa, Comité exécutif yagombye gukora itangazo ku buryo bwihuse kugira ngo bimenyeshwe abanyarwanda bose ko Candidature ya NAHIMANA idakuraho candidature ya KASINGE kandi hashimangirwe ko iyo candidature idatanzwe n’ishyaka ISHEMA.

Hakomeje kugirwa impaka zitandukanye umunyamategeko Bwana NKURUNZIZA Atanga umucyo kuri procedure yakurikijwe. Yibukije ko Padiri Thomas aramutse yumva baramurenganyije, yakwandikira ubuyobozi bw’ishyaka bikaganirwaho yakwemeza ko akiri Umutaripfana akaba yasabwa gukora ibikenewe kugira ngo hakorwe irindi tangazo rivuguruza ibyo Padiri Thomas yavugiye ku Ijwi rya Amerika ndetse no gushyigikira candidature ishyaka ryahisemo muri Kongere ya 2021. Ibi bigomba gukorwa mu gihe cyateganyijwe n’amategeko agena uburyo bukoreshwa mu kujuririra icyemezo umutaripfana atishimiye.

Kubera ko ingingo ya mbere yafashe umwanya munini, izindi ngingo zarasubitswe zikazigwaho mu nama y’ubutaha.

Inama yasojwe saa 00:15

Bikozwe tariki 16/10/2023

Protais RUGARAVU

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

One comment

Comments are closed.