PEREZIDA KAGAME (NIBA AKIRIHO) NA MINISITIRI W’INTEBE BAGOMBA KWEGUZWA MU MAGURU MASHYA

PEREZIDA KAGAME (NIBA AKIRIHO) NA MINISITIRI W’INTEBE BAGOMBA KWEGUZWA MU MAGURU MASHYA

 MU BIHE BY’AMAGE IYO LETA YIRENGAGIJE NKANA INSHINGANO ZAYO, ABATURAGE BAGOMBA KWIMENYA NO KWIRWANAHO.

Nadine Claire KASINGE

Itangazo N° ISH 2020/03/002

Mu nama yayo idasanzwe yateranye ku cyumweru tariki ya 29/03/2020 iyobowe na Madame Claire Nadine KASINGE, Komite nyobozi y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yize ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo kizwi nka Corona Virus (Covid-19).

Bamaze kunguranga ibitekerezo, abagize Komite nyobozi batangaje ibi bikurikira :

1. Igihugu cy’u Rwanda cyinjijwe mu bihe by’amage n’imidugararo ku buryo bunyurayije n’amategeko. Mu magambo make “ibihe by’amage” ni ibihe bidakurikiza amategeko asanzwe y’igihugu bitewe n’ikibazo gikomeye igihugu kirimo nk’imvururu, ibyorezo cyangwa ibindi biza bishobora kubangamira imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu na Rubanda ariko bitaragera ku rwego rwo kwitwa imidugararo cyangwa intambara.

2. Mu bihe nk’ibi hahita hashyirwaho amategeko n’amabwiriza adasanzwe yo guhangana n’ibyo bihe bidasanzwe. Itegeko Nshinga ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu rirabiteganya mu ngingo ya 108, 136, 137, 138.

 INGINGO YA 108 MU GIKA CYA GATATU IGIRA ITI : « PEREZIDA WA REPUBULIKA ATANGAZA IBIHE BY’AMAGE CYANGWA IBIHE BY’IMIDUGARARO MU BURYO BUTEGANYWA N’ITEGEKO NSHINGA N’ANDI MATEGEKO ». 

3. Leta irimo kugendera ku “ingamba nshya” zatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 21 Werurwe 2020. Nyamara izi ngamba ntizubahirije Itegekonshinga cyane cyane ko zibangamira uburenganzira bw’ingenzi bw’abenegihugu n’ububasha bw’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu. Izo “ngamba nshya” za Bwana Ngirente zerekana gusa uburenganzira bukomeye umuturage yambuwe, ariko ntabwo zerekana icyo Leta iteganya mu guhangana n’ingaruka zigoye uwo muturage ashyizwemo, zirimo kurimburwa n’inzara, kwiyahura, kuraswa, n’ibindi.

4. Icyorezo cya Koronavirusi kirarushaho kwiyongera mu Rwanda kimwe no ku isi yose. Buri munsi, abandi bayobozi b’ibihugu babwira abaturage uko byifashe ndetse bakabajya imbere muri uru rugamba rutoroshye. Paul Kagame yagiye kwihisha ntaboneka ku buryo abenshi bakeka ko atakiri ku isi cyangwa atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu. Imyitwarire nk’iyi yo gutinya aho rukomeye, ntikwiye, irutwa no kwegura bikamenyekana.

5. Paul Kagame ntiyigeze ajya ahagaragara ngo ahumurize abenegihugu, ngo avuge ku buryo bufututse icyo Leta ayoboye yiteguye gukora, uburyo n’igihe bizakorerwa. Ibi ni ugutererana abanyarwanda aho bamukeneye cyane.

6. Mu gihe Leta idashoboye guhangana n’ibi bihe, ntikwiye gushora abenegihugu mu kaga karushije iki cyorezo ubukana. Biragaragara ko “ingamba nshya” za Bwana Ngirente zisaba abaturage bose b’igihugu kwikingirana mu nzu ariko ntizerekane uko bari bubeho. Ntizerekana abakoreraga Leta uko bari bugumye guhembwa. Ntizerekana uko abikorera bamaze gufunga ibikorwa byabo bari bubashe kubaho n’imiryango yabo. Ariko cyane cyane ntizerekana uko ba “ntahonikora” na rubandigoka bari bubashe kuramuka n’ibibondo byabo.

Kubera izo mpamvu zose:

1. Perezida Kagame (niba akiriho) na Ministiri w’intebe bagomba kweguzwa mu maguru mashya bagakurikiranwaho icyaha cyo kwica bikomeye kandi nkana itegekonshinga (Ingingo 105). Ikindi kandi biragaragara ko nta bushishozi bafite bwo gukura miliyoni 12 z’abanyarwanda mu menyo ya rubamba (Koronavirusi). U Rwanda rukeneye umuyobozi udatinya urugamba, utajya kwihisha mu mwobo mu gihe abaturage bamukeneye.

2. Abanyarwanda muri rusange barasabwa kwimenya no kwirwanaho bagasubirana uburenganzira bwabo: ubutegetsi bwa Rubanda, bukorera Rubanda, kandi bukayoborwa na Rubanda. Ntibategereze ko ngo hari ibihugu by’amahanga bizaza kubagoboka, kuko buri wese muri iki gihe arireba n’abaturage be.

Abayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda biteguye gutanga umuganda wabo.

Turashishikariza abanyarwanda gukomeza kwirinda kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya Koronavirusi .

Twese hamwe tuzatsinda.

Nadine Claire KASINGE

Perezida Ishema Party