KWIBUKA JENOSIDE IKORERWA ABAHUTU: UBWICANYI WA WENDJI-SECLI

KWIBUKA JENOSIDE IKORERWA ABAHUTU: UBWICANYI WA WENDJI-SECLI

KWIBUKA JENOSIDE IKORERWA ABAHUTU KU MUNSI WA 30: Turazirikana ubwicanyi bwakorewe i WENDJI-SECLI

Kuva ku ya 07 Gicurasi 1997, amatsinda ya mbere y’impunzi z’abahutu zari zivuye i TINGI-TINGI zinyuze OPALA, IKELA, BOENDE, INGENDE zageze i WENDJI SECLI., umujyi mutoya uherereye ku nkombe y’umugezi wa Congo, ku birmoetero nka 25 mu nkengero za Mbandaka, umurwa mukuru wa intara ya Equateur ya DRC. Impunzi zari zinaniwe cyane kandi zirwaye, abana bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi kandi abagore ahanini babyimbye ibirenge biturutse ku rugendo rurerure rw’ibirometero birenga 2000 n’amaguru. Impunzi zimaze kuhagera, abasirikare ba Zaire (ex-FAZ) bari bashyizeho position bagasuzuma abinjira mu mujyi, bategetse impunzi kutarenga aho ngaho bahakora inkambi.

Ku wa kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 1997, nibwo urusaku rw’intwaro rwaturutse kure rwatangiye kumvikana mu cyerekezo cya INGENDE. Impunzi zahageze zaje ziruka zifite ubwoba zitangaza ko haje abasirikare ba FPR. Mu buryo butunguranye, amakamyo abiri ya gisirikare yavuye inyuma yuzuye abasirikare, abandi basirikare baza n’amaguru. Barashe mu mpande zose basaka ibihuru, hanyuma bafunga umuhanda ujya i MBANDAKA. Kubera urwo rusaku rw’imbunda, impunzi zasunitswe zegeranyirizwa hamwe mu nkambi, zisigarana gusa aho gusohokera hamwe werekeza ku ruzi rwa CONGO. Abasirikare ba FPR bari bazwi kuko bavugaga Kinyarwanda bari bayobowe na “Major David” na Major Daniel Nshimiyumukiza.

Abo basirikare bagiye begera buhoro buhoro barasa amasasu menshi mu mpunzi; intwaro nto zirakoreshwa, grenade ziturika mu gihe na roketi zirasa mu gihuru aho abahunze bagerageje gushaka kwihisha. Kuva saa moya n’igice kugeza saa tatu z’igitondo, abasirikari b’abatutsi bo mu mutwe wa FPR bishe impunzi z’abahutu zirenga 4500.

Impunzi nyinshi zitafashwe n’amasasu zasimbutse ziroha mu ruzi. Abasirikare b’Abatutsi begereye uruzi barasa abageragezaga gutoroka bakoresheje koga. Izindi mpunzi zateraniye mu nzu iri hafi y’inkambi zizera kuhabona ubuhungiro. Ariko abasirikare barababonye babatera grenade maze barinjira bica abari bakiri bazima bose.

Iyicwa ry’impunzi rirangiye, abakozi ba Croix-Rouge bategetswe kujugunya imirambo mu ruzi, akazi katwaye amasaha menshi. Nyuma yaho, bahawe amasuka yo gushaka igitaka kugirango bapfuke amaraso yatembaga nk’amazi y’imvura. Padiri HERMAN wari uhari yabonye umwanya uhagije wo gufata amafoto make arangije aranyonyomba. Aya mahano kandi yafashwe mu mashusho kuri kamera ya Padiri PERER wa IYONDA nyuma ashyirwaho iterabwoba n’abasirikare ba FPR.

Ibi bintu iyo ubisomye cyangwa ukabyumva ushobora kugira ngo ni umugani muhimbano utari na wa wundi ngo ugana akariho. Nyamara byabayeho. Bamwe muri twe twabibayemo, twabonye abacu bicwa, twatewe grenades twarakomeretse ariko Imana ikinga ukuboko. Ni ubutumwa Imana yaduhaye ngo tuzatange ubuhamya tutagamije kwihorera cyangwa gukomeza gutara umujinya, ahubwo dushyira imbere umugambi wo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Abazize ubu bugome tubasabire kuri Nyagasani, ababukoze tubigishe ubumuntu bagaruke mu muryango, dutange ubutabera bwunga butagira uwo busiga inyuma.