UMUNSI WA 18: Ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu nkambi ya OBILO.
Abahutu bari barokotse ubwicanyi mu nkambi ya Tingi-Tingi no mu nkengero zayo, baragiye bambuka umugezi wa Lualaba binjira mu mujyi wa Ubundu. Izi mpunzi z’Abahutu b’Abanyarwanda n’Abarundi, bakomeje inzira kugera ahitwa Obilo hari hashyizwe inkambi yiswe iy’amahoro “Camp de la Paix”, ku birometero 82 uvuye i Kisangani.
Ku ya 20 Werurwe 1997, abasirikare ba AFDL / APR baturutse i Kisangani bagiye i Obilo maze bategeka abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuzana impunzi zose ziri mu mudugudu ku “nkambi y’amahoro” kugira ngo bahabwe ubutabazi.
Mu rukerera rwo ku ya 26 Werurwe 1997, abasirikare ba APR bateye mu nkambi y’amahoro bahitana impunzi amagana, barimo abagore n’abana. Kuri uwo munsi, abaturage bumvise urusaku rw’amasasu mu gihe kingana n’minota 45. Bumaze gucya neza, abaturage binjiye muri iyi nkambi basangamo imirambo y’abishwe.
Croix-Rouge na bamwe mu baturage bashyinguye imirambo mu mva enye. Ebyiri muri zo zari hafi y’isoko, imwe hafi y’itorero ry’Abahamya ba Yehova, indi ku nkombe z’umugezi wa Obilo.
Impunzi zavuye muri Obilo mbere y’igitero zigabanyijemo amatsinda abiri. Itsinda rya mbere ryerekeje mu cyerekezo cy’intara ya Equateur, rica mu ishyamba kuri kilometero 52 hanyuma rihinguka ahitwa Opala.
Itsinda rya kabiri ryakomeje imbere ryerekeza i Kisangani aho bari bizeye ko bazabona ubufasha, cyangwa se ko bagafashwa kujya mu mahanga. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abahutu batuye mu mudugudu wa Lula, ku birometero 7 uvuye i Kisangani, ku nkombe y’ibumoso y’uruzi.
Izi mpunzi nizo zakoze inkambi z’agateganyo ku muhanda wa gari ya moshi uhuza Kisangani na Ubundu ku birometero 125, inkambi zizwi nka Kasese ya mbere n’iya kabiri.
Dukomeze twibuke Abahutu bishwe na FPR kandi bakaba bakomeje kwicwa no guhigwa bukware mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.