UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA
- A. INTEGO-RUMURI: Ikimangu cy’ ISHEMA, aho gitewe hose, kigomba kuhasiga INTEGO-RUMURI (Devises phares): UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA. Izi ntego zije gusubiza IBIBAZO bikomeye bibangamiye abenegihugu muri iki gihe.Kuki politiki y’ISHEMA igomba gushingira ku UKURI ? Ni uko Politiki zishingiye ku kinyoma, kwirengagiza no kugoreka amateka y’u Rwanda ari zo zakomeje kuryanisha Abanyarwanda. Ukuri kw’Amateka yacu nikujye ahagaragara : abahemutse bacyahwe, abakoze neza bashimwe. Abakuru b’Urwanda bo hambere kimwe n’Abalideri bose bagiriye iki gihugu akamaro nibavugwe neza, baririmbwe, bahabwe icyubahiro kibakwiye, babere urugero urubyiruko. Abicanyi n’abamennye amaraso y’Inzirakarengane nibagawe, bemere ubugwari bwobo , babusabire imbabazi, bace ukubiri no gushaka kwihesha agaciro mu byakagombye kubatera isoni.
- Kuki Ishyaka ISHEMA risaba Abanyagihugu kugira UBUTWARI ? Ni uko ITERABWOBA ryahinduye abenegihugu nk’indorerezi, igihugu kigasenyuka bituramiye, badatinyuka kuzamura ijwi ngo bamagane AKARENGANE bagirirwa. Nyamara Abenegihugu bifitemo ingufu zitambutse kure iz’ibifaru by’abanyagitugu. Baramutse babishatse, bagatsinda ubwoba, bakaba intwari, bavudukana umunyagitugu wese washaka kubasubiza mu buja , nko mu kanya ko guhumbya ijisho.People always defeated powerful armies’ .Kwibohoza ku ngoyi ya’Agatsiko ke birasaba ubutwari.
- Kuki ishyaka ISHEMA rishyize imbere UGUSARANGANYA? KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu (ubutegetsi, umutungo, serivise za Leta…) niyo ndwara nyakuri yokamye abategetsi u Rwanda rufite ! Dore nko muri iki gihe (2012) igice kinini cy’umutungo w’igihugu kiri mu maboko y’Agatsiko gato kituriye i Kigali. Abo biberaho mu murengwe, mu gihe Abenegihugu bicwa n’inzara ihoraho. Ishyaka ISHEMA rifite ingamba zikomeye zo gukora ibishoboka byose kugira ngo umutungo w’igihugu uzasaranganywe neza kandi ugere kuri buri munyarwanda, binyuze mu mishinga inyuranye. Ubwo butabera buteye butyo (Justice sociale) niyo NTEGO nyamukuru y’ISHEMA, kuyimashaho bikazatuma Abenegihugu bose barushaho kugira Ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.
B. IGITABO n’IKARAMU Bisobanura ko guhera ku munsi ishyaka ISHEMA ryahawe ubutegetsi na rubanda, politiki ya humirizankuyobore izaba icyuye igihe mu Rwanda. Abanyarwanda bazatozwa kwiga no kujijuka. Bazahabwa ijambo bajye bagaragaza icyo batekereza ku bibazo by’igihugu no ku bisubizo binogeye rubanda, batikanga kugirirwa nabi n’ubutegetsi . Nta mwenegihugu uzongera kuzira ibitekerezo bye, cyangwa ngo yitwe Inyangarwanda , Ikigarasha, Isazi,Umwanda…Abanyarwanda bazigishwa GUKUNDANA kuko bose ari Benekanyarwanda, ibibahuza bikaba biruta kure ibibatandukanya : basangiye igihugu, umuco, ururimi….bagomba no gusaranganya ibyiza byose by’igihugu.
C. AGASEKE GAKOZE MURI ZAHABU Gasobanura ko Ishyaka ISHEMA rihishiye Abanyarwanda ibanga rikomeye. Iryo banga ni uko Ishyaka ISHEMA rizabungabunga INYUNGU RUSANGE (Le bien commun), mu buziranenge buzira kidobya. Gusahura ibya rubanda bizagirwa icyaha gikomeye cyane kandi icyo cyaha kizahanishwa igihano ntangarugero. Gucunga ibya rubanda neza bizagirwa ishingiro rya Repubulika(Res-publica) ya Kane.