Gutanga amashimo ku nshuro ya mbere

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 5 ishyaka rimaze rishinzwe, hatanzwe Ishimo ku Benegihugu bagomba gufatwa nk’icyitegererezo cy’ubutwari n’ubutaripfana. Bene abo bagomba kumenyeshwa abanyarwanda, amateka y’ubuzima bwabo n’ibikorwa byabo byiza bikigishwa urubyiruko.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bataripfana b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’abakunzi bacu

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

Abahawe Ishimo ry’INTWARI ZA RUBANDA ni aba bakurikira :

(1)Umwami Mutara III Rudahigwa waciye ubuhake kandi agatura u Rwanda Kristu Umwami.

(2)Perezida Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika yasezereye ikavana rubanda mu buja

(3)Perezida Geregori Kayibanda wabaye Perezida wa kabiri akaba n’Impirimbanyi y’ikirenga mu batangije Repubulika na Demokarasi ishingiye kuri rubanda mu Rwanda

(4)Perezida HABYARIMANA Yuvenali wahimbye UMUGANDA watoje abenegihugu kwitabira umurimo no guteza imbere ibikorwa remezo rusange kandi agahihibikanira gushimangira amajyambere nyakuri ya rubanda.

Abahawe Ishimo nk’ababaye URUGERO RW’UBUTARIPFANA ni aba bakurikira :

a)Abanyapolitiki

(1) Madame Victoire INGABIRE, umutegarugori wa mbere watinyutse agasiga umuryango we mu mahanga, akajya mu Rwanda guhangara no kubwiza ukuri umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize agamije kurengera rubanda iri mu kaga.

(2) Bwana Deogratias MUSHAYIDI, Umwenegihugu wabaye umuyoboke wa FPR nyamara agatinyuka gutangaza ku mugaragaro, mu mvugo no mu nyandiko, ko niba ubutegetsi bwa FPR buhisemo kwimika akarengane nk’ako ku ngoma ya cyami buzakurwaho na rubanda nk’uko ingoma ya cyami yasezerewe.

(3) Maitre Bernard NTAGANDA nk’umwenegihugu watinyutse guhirimbanira imbere mu gihugu, agatotezwa, agafungwa ariko agakomera ku ntego yo gucungura Rubandigoka.

(4)Umwari Diane SHIMA RWIGARA wanze akarengane kagirirwa umuryango we ndetse na rubanda muri rusange agahitamo gutinyuka, agahaguruka agahangana n’umunyagitugu atitaye ku ngaruka zo gutotezwa no kwamburwa imitungo yose y’umuryango.

b) Abo muri Sosiyete Sivile

(5) Bwana Simeon MUSENGIMANA, watinyutse gushinga Radiyo Ijwi Rya Rubanda, agamije gukangurira Abanyarwanda kuva mu mwobo ,bagacika ku muco mubi wo gukora bufuku, bakajya ahagaragara bakamagana urugomo rw’Inkoramaraso zose, kandi bakihatira guharanira impinduka nziza mu gihugu cyabo.

(6) Bwana MATATA Yozefu kubera ko yatinyutse kwamagana atitangiriye itama akarengane FPR ikorera rubanda, akigisha ko Inzira y’amahoro (Non-Violence) aricyo gisubizo kandi akitangira gutabariza abenegihugu bakomeje kuvutswa uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

(7) Bwana KIZITO MIHIGO umuhanzi ukundwa n’abanyarwanda benshi cyane kubera ko yatinyutse guhimba no kuririmba indirimbo zisana imitima akanitangira kwigisha ubwiyunge butanga amahoro nyakuri abinyujije muri Fondation KMP(Kizito Mihigo pour la Paix) .

Bikorewe i Paris kuwa 28 Mutarama 2018.

Padiri Thomas NAHIMANA

Umunyamabanga mukuru.