Ubwicanyi bwakorewe abahutu mu nkambi ya Tingi Tingi.
Ku itariki ya 1 Werurwe 1997, inkambi y’impunzi ya Tingi-Tingi yibasiwe n’ingabo za Paul Kagame maze zica abana, abagore, n’abarwayi bari bayisigayemo badashobora guhunga.
Mapping Report yakozwe na Komiseri Mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ibivuga muri aya magambo:
“Mu gitondo cyo ku itariki ya 1 Werurwe 1997, ingabo za APR n’iza AFDL zinjiye muri nkambi y’impunzi ya Tingi-Tingi kandi zica impunzi zari zisigaye z’Abahutu n’Abarundi. N’ubwo impunzi nyinshi zari zamaze kuva mu nkambi, izibarirwa mu magana zari zigihar, harimo n’abarwayi benshi bavurirwaga mu mavuriro ndetse n’abarwaza babo. Ingabo za APR/AFDL zicishije benshi zikoresheje ibyuma. Abakorerabushake ba Croix-Rouge ua Lubutu nibo baje gutoragura imirambo bayishyira mu byobo rusange ”
Rapport ikomeza ivuga ko :
“ku gicamunsi cyo ku ya 1 Werurwe 1997, ingabo za APR zarashe ku bihumbi by’impunzi z’Abahutu zari ku murongo zihunga zerekeza mu mujyi wa Lubutu zica mo benshi cyane. Kuri uwo munsi, abasirikare ba APR barashe impunzi amagana zari zitegereje kwambuka ikiraro ku ruzi rwa Lubilinga. Impunzi nyinshi zarohamyevmu ruzi. Abandi bapfuye banyukanyutswe n’ikivunge cy’abantu bahungaga muri ako kavuyo n’ubwoba bwinshi ”.
“Dogiteri Camille Kabakira, wari ufite imyaka 31, wari warokotse ubwo bwicanyi, avugana n’umunyamakuru muri Werurwe mu nkambi ya Ubundu, na we yasobanuye ibintu biteye ubwoba byabereye mu mujyi wa Lubutu, aho bukeye bwaho mu gitondo, imitwe y’inyeshyamba yagabye igitero cya mortier ku mpunzi zageragezaga kwambuka ikiraro kigana iburengerazuba. Urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye ni byo byahitanye imbaga y’abahutu. ”
Ati: “Impunzi ibihumbi n’ibihumbi z’Abahutu zerekeje iburengerazuba mu gihe cy’iminsi icyenda, zitakaza abantu kugera Ubundu, ku ruganda rukora rutunganya ibiti ku ruzi rwa Kongo, aho bakambitse ku nkombe y’iburasirazuba. Kugeza ku ya 12 Werurwe, benshi wasangaga barashegeshwe n’iyo minsi myinshi y’amage adashira. “
Bukeye bwaho, ku ya 2 Werurwe, abasirikare ba APR bategetse abaturage ba Lubutu gushyingura abishwe, ariko imirambo myinshi bayijugunye mu ruzi.
Ibyabaye i Tingi Tingi ni agahomamunwa, jenoside itagira ibara. Tubyamagane, duharanire ubutabera.