ITARIKI YO KUJYA MU RWANDA YAHINDUTSE
Itangazo rigenewe abanyamakuru N°ISH2023/11/012
- Kuwa 28/01/2013 abanyarwanda batandukanye twahuriye i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa, turaganira, tujya inama, dushinga ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda. Intego ishyaka ryihaye ni UKURI , UBUTWARI n’UGUSARANGANYA ibyiza by’igihugu. Kongere ya mbere yateranye mu mwaka wa 2014 yemeje ko tugomba kujya gukorera politiki mu Rwanda ndetse dutora umukandida wagombaga guhatana mu matora yo mu mwaka wa 2017.
- Ku itariki ya 23/11/2016 ikipe y’Abataripfana bane yahagurutse mu bihugu bitandukanye yerekeza mu Rwanda muri gahunda yo gutangiza ishyaka mu gihugu, no gutanga umusanzu mu buzima bwacyo. Kuri iyo tariki, ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka bwa guverinoma y’u Rwanda bwahaye amabwiriza Kompanyi z’indege zose zigwa mu Rwanda, ko nta n’imwe igomba guhirahira ngo idutware, ngo kuko tutari kwakirwa mu Rwanda.
- Icyo cyemezo kigayitse cyatwibukije amateka ya hafi y’u Rwanda aho mu mwaka wa 1990 abanyarwanda bari mu ngabo za Uganda bibumbiye mu mutwe wa FPR INKOTANYI bafashe intwaro, bagatera igihugu cy’u Rwanda bashinja abari ku butegetsi ko bababujije gutaha mu gihugu cyabo. Twongeye kugerageza mu kwezi kwa mbere 2017 ariko nabwo dusanga icyemezo cyadufatiwe cyari kigifite agaciro, tuba duciriwe ishyanga dutyo.
- Gusa rero ntitwatereye iyo ngo duhare uburenganzira bwacu bwo gukorera politiki mu Rwanda. Isi yose twayeretse uburyo Leta ya FPR yafashe icyemezo giheza abenegihugu, bikaba ari uguhembera intambara. By’umwihariko abaterankunga b’u Rwanda bumvise neza ijambo twababwiye kandi tuzi neza ko na FPR yabimenye. Twe nk’abiyemeje guharanira politiki ishingiye ku nzira zitamena amaraso dufite inshingano zo kwigisha no gutanga ubutumwa bw’uko imbaraga z’ijambo zishobora guhindura ibintu mu mahoro.
- Ni muri urwo rwego twongeye gushaka kwitabira amatora yo mu mwaka wa 2024. Muri Nyakanga 2021, Kongere y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda yatoye Madame Nadine Claire KASINGE nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Iki cyemezo cyongeye gushimangirwa mu itangazo N°ISH2023/09/008 RYO KUWA 2 Nzeri 2023. Iryo tangazo ryanateganya ko itariki ntarengwa yo kugera i Kigali ari 23/11/2023, ni ukuvuga ku munsi w’ejo.
- Ibikorwa byo kwitegura byose byararangiye, ikipe y’umukandida yarateguwe, n’ibisabwa bya ngombwa byose byamaze kuboneka. Gusa rero ku buryo butunguranye kandi ku munota wa nyuma habaye impinduka muri gahunda. Turamenyesha abanyarwanda bose n’abanyamahanga ko itariki ya 23/11/2023 yari iteganyijwe yo kugera mu Rwanda ihindutse kubera impamvu zitunguranye zijyanye na gahunda z’ububanyi n’amahanga (diplomatie/diplomacy).
- Bidatinze tuzabagezaho itariki ya vuba yo kugera mu Rwanda kugira ngo abanyarwanda bazaze kutwakira ari benshi.
- Turashimira abanyarwanda urukundo bakomeje kutugaragariza n’inkunga bakomeje kudutera. Turashishikariza n’abatarabikora kudajijinganya bibuka ko uburenganzira buharanirwa kandi ko twese twishyize hamwe twabigeraho nta shiti. Muhorane Ubutwari
Bikorewe i Paris mu Bufaransa tariki 22/11/2023
Chaste GAHUNDE
Umuvugizi w’umukandida