Tariki ya 22/10/2022: KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU, umunsi wa 22- Ubwicanyi bwakorewe abahutu mu nkambi ya Chimanga.
Ku ya 22 Ugushyingo 1996, imitwe ya FPR-Inkotanyi yishe impunzi z’Abahutu ziri hagati ya 800 na 1000 mu nkambi y’impunzi ya Chimanga no hafi yayo, mu birometero mirongo irindwi na kimwe mu burengerazuba bwa Bukavu. Igihe inyeshyamba za AFDL hamwe n’ingabo za FPR zageraga mu nkambi ya Chimanga, impunzi magana, zari zirambiwe guhunga cyangwa se izari zinaniwe zidashobora gukurikira abandi ku misozi, zahebeye urwaje, zitegereza ibizababaho. Itsinda rya mbere ry’abasirikare ryegereye inkambi, risaba impunzi guteranira hamwe maze ryizeza impunzi umutekano. Hakozwe urutonde, abagabo batandukanijwe n’abagore n’abana, maze abasirikare basubira inyuma bavuga ko bagiye kuzana ibiryo. Abasirikare babanje gutera ibyuma abana bari mu ma shitingi, maze mu kanya gatoya, humvikana ifirimbi maze abasirikare bari bagose inkambi barasa impunzi. Imirambo irenga 600 yabaruwe na Croix-Rouge yaho.
Padiri Jean Claude Buhendwa yishwe agerageza kurwana ku bana bicishwaga baillonettes. Umupadiri wa paruwasi Burhale wari kumwe na Padiri Buhendwa avuga ko kuri uwo munsi abahutu barenga 2000 bishwe.
Raporo Mapping y’umuryango w’abibumbye yo ivuga ko uwo munsi impunzi igihumbi zishwe kuri uwo munsi ndetse n’iminsi yakurikiye zihunga. Ibihumbi by’impunzi z’Abahutu zarakomeretse. Abashoboye guhunga barabakurikiranye babicira mu mudugudu wa Chimanga ndetse no hanze yawo.
Biragoye kumenya by’ukuri umubare nyawo w’abahutu biciwe Chimanga no mu nkengero zayo. Abicanyi bari bafite ubugome, intwaro, umugambi n’amategeko yo kwica umuhutu wese yaba akomoka mu Rwanda, Burundi cyangwa se Kongo. Aha twakwibutsa ko n’amoko y’abakongomani atari abanyamulenge yose yafatwaga nk’abahutu, bityo na bo baricwaga. Ni yo mpamvu ari jenoside yakorewe abahutu, atari jenoside nyarwanda.
Bose tubibuke, duharanire ubutabera.
Comments are closed.
One comment
Ntizabibagirwa, ntituzaceceka. Tuzavuga amabi yose ya FPR inkotanyi ku kiguzi cyose.