Kwibuka jenoside yakorewe abahutu ku munsi wa karindwi: ubwocanyi bwakorewe mu nsengero na Kiliziya
Ku ya 8 Kamena 1997, abasirikare ba FPR biganjemo abatutsi, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, bishe abasivili 120 b’Abahutu mu rusengero rw’abaporotesitanti mu kagari ka Cyamabuye, mu gice cya Nanga, komini ya Karago, i Gisenyi. Abandi baturage benshi b’abasivili biciwe mu zindi nsengero. Abasirikari ba APR bishe abandi bantu 38 mu ngo zabo, barimo umusaza BAGABO w’imyaka 85, n’umugore Kaje w’imyaka 90. Hari ibindi bitero bibiri byibasiye insengero byavuzwe: kimwe muri Kamena 1997, ku rusengero rw’Abadiventisti mu gice cya Mwiyanike (no muri Karago, Gisenyi), aho abantu benshi bishwe n’abasirikare ba APR; Ikindi ku ya 3 Nyakanga 1997, aho abantu 75 biciwe mu rusengero rwo mu gice cya Gitera, komini Nkumba, i Ruhengeri.
Raporo zaturutse mu bice bitandukanye bya Superefegitura Ngororero, muri perefegitura ya Gisenyi, zerekana ko muri Kamena na Nyakanga 1997, hapfuye abantu bagera ku 984. Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko:
Ku ya 11 Kamena, abahutu 23 biciwe mu gace ka Ntobwe, komini ya Kibilira;
Ku ya 13 Kamena, abantu bagera kuri 20 biciwe mu gace ka Rucano, komini ya Satinsyi, barimo abana 10 bafite hagati y’imyaka 3 na 16 n’umwana w’amezi 8;
Ku ya 29 Kamena, 212 biciwe hafi y’ishyamba rya Ruhunga;
Ku ya 2 Nyakanga, abantu icyenda, barindwi muri bo bakaba abana, biciwe mu gice cya Rucano, komini ya Satinsyi;
Ku ya 6 Nyakanga, abantu 349 biciwe mu gice cya Musagara, muri komini ya Satinsyi;
Ku ya 11 Nyakanga, umunsi w’isoko muri Ngororero, abantu 19 barishwe;
Ku ya 12 Nyakanga, 67 biciwe mu gice cya Rugarama, komini ya Kibilira.
Usibye abo kandi, abantu 149 biciwe mu gice cya Gitarama, 36 mu gice cya Ntaganzwa, naho 100 mu bice bya Sovu na Musenyi. Ubu bwicanyi bwose bwakozwe n’ingabo za FPR zizwi nka APR.
Bose tubibuke, tuzirikane ko inabi itaganza ineza, duharanire ubutabera.