« UMUNANI UJYA INAMA URUTA IJANA RIRASANA »

ITANGAZO RYO GUTANGIZA KU MUGARAGARO ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

Tubibwirijwe n’umutima ukunda Urwatubyaye, twarahuye, twicara hamwe, dusenga Imana,tujya impaka,twungurana ibitekerezo maze tugera ku myanzuro ikurikira :Igihugu cyacu gifite isura mbi mu ruhando rw’amahanga kubera umwiryane wakunze kuranga Abanyarwanda.

  1. Ingoma zose uko zagiye zisimburana, uhereye ku ngoma ya cyami ukagera kuri Repubulika ya kabiri zakoreye u Rwanda byinshi byiza birimo kurwagura, kururonkera Indepandansi no kurwinjiza mu nzira y’iterambere ariko ntizashoboye kubonera umuti udakuka ikibazo cy’umwiryane waterwaga ahanini na politiki y’udutsiko twashakaga kwikubira ibyiza by’igihugu hashingiwe ku bwoko cyangwa akarere.
  2. Ishyaka FPR-Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto mu 1994 ntiryashoboye gushyiraho ubutegetsi buhumuriza Abanyarwanda nyuma y’intambara ryatangije taliki ya 1 Ukwakira 1990 ikarimbura abanyarwanda batagira ingano igasozwa na jenoside yarimbuye cyane cyane Abatutsi.
  3. Ahubwo Ishyaka FPR-Inkotanyi ryigaruriwe bwangu n’Agatsiko gato k’Indobanure zaturutse mu gihugu cy’Uganda, maze gafata ubukungu bwakabaye rusange karabwikubira, gakwirakwiza ITERABWOBA rya gisilikari mu gihugu hose, politiki kayubakira ku KINYOMA no ku KWIRARIRA birenze igipimo. Inzego bwite za Leta cyane cyane Ubutabera n’inzego zishinzwe umutekano kazihinduye igikoresho cyo kurenganya no gukandamiza abaturage ku buryo butigeze bubaho mu mateka y’u Rwanda.
  4. Ako Gatsiko gakora nka Mafia kafunze urubuga rwa politiki, kwiba amajwi mu matora kabihindura umuco, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe nako karabafunga, bamwe karabica, abandi karabamenesha bagana iy’ubuhungiro ndetse kabakurikirayo kagamije kubarimbura nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye za LONI nka « Mapping Report » n’izindi .
  5. Indobanure zigize Agatsiko zakomeje kungikanya ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga kugeza ubwo ubutabera bw’ibihugu bya Espanye n’Ubufaransa busohoye Impapuro mpuzamahanga zo gufata no gushyikiriza ubutabera abategetsi bakuru b’igihugu cyacu basaga 50.
  6. Muri uyu mwaka ushize w’2012, Ibihugu binyuranye byo mu Bulayi na Amerika byagaragaje ko bitagishoboye gukomeza kwihanganira amafuti n’ubugizibwanabi bw’abategetsi b’u Rwanda, niko guhagarika imfashanyo zose bageneraga u Rwanda kuko ahanini Agatsiko kazikoreshaga mu ntambara ya Kongo. Icyo cyemezo cyo guhagarika imfashanyo gifite ingaruka zikomeye cyane ku Banyarwanda : hari imishinga ifitiye abaturage akamaro yahagaze, abakozi benshi ntibagihembwa, abaturage ntibakivurwa, mu minsi itaha abanyeshuri ntibazashobora kwiga….
  7. Biragaragara ko Ubutegetsi bw’Agatsiko kamaze imyaka 18 kanyunyuza imitsi y’abaturage, gacamo Abenegihugu ibice, kagahindura Abacitsekwicumu ibikoresho mu nyungu zako bwite, Abanyarwandanda baburambiwe bidasubirwaho kandi n’amahanga akaba yarabukuyeho icyizere. Agatsiko ntikagishoboye gushakira ibisubizo ibibazo Abanyarwanda bafite ahubwo niko ubwako kahindutse IKIBAZO cy’insobe.
  8. Nk’Abana b’u Rwanda kandi bakunda igihugu cyababyaye ntitwakomeza kuba indorerezi cyangwa ngo twituramire mu gihe u Rwanda rukomeje gutakaza ishema rukwiye. Bityo rero nyuma y’umwiherero tumazemo iminsi itatu mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa, dutangaje ibi bikurikira :

  1. Dutangije Umutwe wa Politiki mushya witwa ISHEMA RY’U RWANDA. Mu magambo ahinnye hazakoreshwa aya mazina akurikira, mu ndimi eshatu zikoreshwa mu gihugu cyacu : Ishyaka Ishema/Parti Ishema/Ishema Party.
  2. Twiteguye gufatanya n’Abanyarwanda bose b’intwari, bafite ubushake n’ukwiyemeza tugakora ibishoboka byose kugira ngo dusezerere ingoma y’Agatsiko-Sajya mu gihe kitarambiranye maze twamara guhabwa ubutegetsi na rubanda tukabukoresha tuzahura igihugu cyacu kandi tugisubiza isura nzima mu karere k’Ibiyaga bigari no mu ruhando rw’amahanga.
  3. Dushyize imbere inzira y’amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y’inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.
  4. Mu minsi iri imbere tuzashyira ahagaragara umushinga ufatika wo kuvugurura inzego z’ubutegetsi (Institutions) bw’u Rwanda kugira ngo zishingire ku mahame ya demokarasi isesuye. Tuzagaragaza kandi n’imishinga inyuranye y’iterambere risangiwe duhishiye Abanyarwanda, by’umwihariko tuzerekana ibyiza duteganyiriza amatsinda y’abenegihugu bogeweho uburimiro n’Agatsiko aribo :
  1. Urubyiruko rw’abashomeri
  2. Abarimu batereranywe n’Abanyeshuri b’abakene bahinduwe ibicibwa
  3. Impunzi zihora zicundwaho ayikoba
  4. Abarenganyijwe n’inkiko z’Agatsiko
  5. Kandi ntituzahwema gutega amatwi inama n’ibitekerezo rubanda izatugezaho.
                       « Abagiye inama, Imana irabasanga »

Bikorewe i Paris, taliki ya 28/01/2013

  1. Padiri Thomas Nahimana
  2. Mme Nadine Claire Kasinge
  3. Mr Jean Baptiste Kabanda
  4. Dr Deogratias Basesayabo
  5. Mr Chaste Gahunde
  6. Dr Joseph Nkusi.
  7. Mr Venant Nkurunziza
  8. Mr Ernest NSENGA
Uhereye ibumoso: Jean Baptiste KABANDA, Chaste GAHUNDE, Nadine Claire KASINGE, Padiri Thomas NAHIMANA, Déo BASESAYABO.