Kurizikana jenoside yakorewe abahutu umunsi wa gatandatu: ubwicanyi bwakorewe abahutu i Rwamagana
Muri Kamena 1994, igihe jenoside yari irimbanyije, Jean Bosco Kazura, umwe mu bayobozi ba escadrons de la mort, yimuriwe i Rwamagana, mu burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Kigali, agace kari kayobowe na FPR. Umusirikare mukuru mugenzi we yavuze ko Kazura yari ashinzwe abasirikare bagera ku 100 birirwaga bahiga abasivili b’abahutu, bakabica barangiza bakabajugunya mu mwobo muri Rutonde.
Uyu musirikare mukuru wakoranaga bya hafi na Kazura agira ati: “Kazura ku giti cye yagize uruhare mu gukora no kuyobora no kugenzura ibyo bikorwa byo guhiga no gukusanya abasivili b’Abahutu, kubazana aho babanza kubafungira no kubajyana aho biciwe.”.
Hari igihe abagore n’abana b’abahutu bari bahungiye muri kiliziya gatolika bajyanywe i Rutonde, aho biciwe bajugunywa mu rwobo rwari rwarajugunywemo abatutsi bishwe n’interahamwe mu ntangiriro za mata 1994.i Abandi bantu bafatiwe bafungirwa kuri sitasiyo ya lisansi mbere yo kwicwa no kujugunywa mu rwobo rumwe.
Umutangabuhamya akomeza avuga ko, “Amaboko y’abagore yari aboheye inyuma hakoreshejwe ibitenge babaga bakenyeye naho abagabo bakaboheshwa amashati babaga bambaye, bakajyanwa mu nzu babafungiragamo kuri sitasiyo ya essence i Rwamagana, nmugoroba bakicirwa aho kuri sitasiyo cyangwa bakajyanwa ku rwobo bakicirwa aho ”.
Nbura abahutu 600 bishwe muri ubwo buryo muri Rwamagana honyine, naho abarenga 2000 bose hamwe bakaba barishwe baturutse mu duce twegereye. Undi musirikare muto wari wazanywe aho yavuze ko, mu ntangiriro za Nyakanga, Kazura yazaga i Rwamagana inshuro nyinshi mu cyumweru muri Land Cruiser yera. Yararaga muri Dereva Hotel, bakamuzanira indaya n’abagore yafataga ku ngufu, n’inzoga zikaze.
Umupolisi muto witwa Damas, yemeje ko Rwamagana yari icyitegererezo cy’uburyo bwo gufunga no kwica bwakoreshejwe na FPR aho yanyuze hose muri jenoside. Damas yari ahari muri Nyakanga ubwo abasirikari bo mu kigo cya gendarmerie cyaho bishe abahutu bagera kuri 200 bitwaje imbunda n’amasuka. Benshi mu bahutu bari bafite amaboko n’amaboko baboshye inyuma. Damas yibuka neza ubwo bwicanyi, bwabereye mu ihema rayari ryashinzwe mu kigo kandi bwakozwe nijoro.
Damas ati : Byari bigoye ko wavuga ngo nibihagarare , byari ibintu biteye ubwoba cyane.
Imirambo yapakiwe amakamyo ya Mercedes Benz ijyanwa muri Parc AKAGERA aho yatwikiwe. Bigeze ku mu goroba umwe mu basirikare yavuze ko bitari bikwiye ko bicwa bamwumvise abaramufata baukubita inkoni nyinshi mu mutwe ata ubwenge ajyanwa kwa muganga.
Abishwe bose tubazirikane, kandi duharanire ubutabera.