KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KANE

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KANE

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu umunsi wa kane – ubwicanyi bwakorewe abahutu i Kibeho

Ubu bwicanyi bwa kinyamaswa bwatangiye mu minsi yabanjirije iya 22/04/1995. Tariki ya 17 /04/1995 Perefe wa Butare yatangaje ko inkambi zose zigiye gufungwa ngo hagamijwe gutandukanya abajenosideri n’abaturage basanzwe. Bukeye bwaho, tariki ya 18/04, ingabo za MINUAR zohereje abasirikare bandi 32 harimo n’abakora ubutabazi ngo bafashe abari bahasanzwe. Nk’uko bivugwa na Colonel WARFE wari uhibereye, mu ma saa cyenda za mu gitondo, amabatayo abiri y’ingabo za FPR yagose inkambi ya Kibeho, maze abasirikare batangira kurasa mu kirere ngo birukane abari mu nkambi. Mu byo Colonel WARFE yiboneye, hari umudamu umwe warashwe amasasu mu kaguru kandi abantu barenga icumi bicwa bakandagiwe n’ikivunge cy’abantu. Bugeze saa kumi n’igice z’umugoroba, abasirikare ba APR batwitse inkambi ngo hatagira ugaruka. Bukeye bwaho, nabwo abasirikare bakomeje kurasa ari nako bica abari m nkambi.

Ku ya 22 Mata 1995, Abanyarwanda barenga 8000 biciwe abandi ibihumbi n’ibihumbi barakomereka mu nkambi ya Kibeho.Kuri uwo munsi, itsinda rya MSF ryiboneye ubwicanyi bw’ingabo za FPR..

Mu nkambi ya Kibeho habarirwaga abahutu barenga 100.000 bavanywe mu byabo n’intambara.
Bateranijwe ku gahato ku musozi rwagati mu nkambi, hafi y’ikigo cya MINUAR kuva mugitondo cyo kuwa kabiri 18 kugeza kuwa gatandatu nyuma ya saa sita batabona amazi n’ibiryo.

Ku isaha ya 15 na 45, kurasa byaratangiye, urusaku rw’imbunda ntoya n’iziremereye rwarumvikanye hapfa abahutu benshi cyane. N’ubwo havugwa ibihumbi umunani by’abishwe, hari n’abemeza ko byageze mu bihumbi 40. Leta y’u Rwanda yo yavuze ko hapfuye abantu 300 gusa!

Bose tubibuke, duharanire ubutabera.