KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KABIRI

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KABIRI

Tariki ya 02/10/2023

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu guhera : Umunsi wa kabiri : Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe kandi bukomeje gukorerwa intiti n’abanyabwenge b’abahutu

Indege ya Perezida HABYARIMANA ikimara guhanurwa, ingabo za FPR zahise zitangira gukusanya no kwica Abahutu b’ABANYABWENGE i Remera.

Muri kariya gace ka Remera mu mujyi wa Kigali, FPR kandi yica abantu 121, cyane cyane Abahutu b’abanyabwenge n’imiryango yabo yose, hagendewe ku rutonde rwari rwarateguwe mbere.

Harimo uwahoze ari perefe wa Kigali; Claudien Habarushaka, wahoze ari perefe wa Ruhengeri; Marcel Munyangabe, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ubugenzuzi n’abagize umuryango we; Sylvestre Bariyanga n’umuryango we wose; Émile Nyungura hamwe n’umuryango we wose (umuhungu we, umuririmbyi Corneille ubarizwa muri Kanada, niwe warokotse wenyine); Emmanuel Bahigiki n’umuryango we wose; Iréné Kayibanda, umuhungu w’uwahoze ari perezida Grégoire Kayibanda; Muhamud Rahamatar; Félicien Mbanzarugamba, wahoze ari minisitiri w’abaminisitiri; Benoît Ntigurirwa, n’abandi benshi.

Alison Des Forges wa Human Rights Watch (HRW) yatangaje ibi bikurikira, mu 1999  :

“Mu munsi umwe cyangwa ibiri nyuma yo kubura imirwano [6 Mata 1994], abasirikare ba FPR batangiye kwica abantu bafitanye isano na guverinoma y’u Rwanda, ingabo, cyangwa imitwe ya politiki yatekerezaga ko yanga FPR. Kenshi na kenshi, abo basirikare bashakishaga abahutu mu ngo zabo kandi bakica n’abagize umuryango cyangwa abandi, bashoboraga kuzaba abatangabuhamya. Ku ya 9 Mata, ingabo za FPR zishe Sylvestre Bariyanga wahoze ari perefe wa Ruhengeri n’umuryango we mu gace ka Remera ka Kigali. Inzo ngabo kandi zishe Col. Pontien Hakizimana wahoze ari umupolisi w’igihugu, umugore we n’abana be na Major Helene Bugenimana, umupolisi w’igihugu, hamwe n’abana be batatu, bari kwa Hakizimana.

Ku ya 12 Mata, abasirikari ba FPR bambaye imyambaro yi’ngabo z’igihugu bishe Emile Nyungura, umuyobozi w’ishyaka PSD. Mu gice cya Gishushu cya Kigali, ingabo za FPR zishe Felicien Mbanzarugamba, umuyobozi w’uruganda rukora inzoga rwa Bralirwa ndetse n’abandi,  zishe Emmanuel Hitayezu wahoze ari minisitiri w’igenamigambi ndetse n’umugore w’umututsi. Théoneste Mujyanama wawahoze ari minisitiri w’ubutabera n’umuryango we bishwe ku ya 16 Mata naho Phénéas Bwanakeye wakomokaga ku Kibuye yiciwe hamwe n’abandi mirongo itatu na babiri mu rugo rw’umuhungu we mu gice cya Remera cya Kigali.

Ku ya 13 Mata, Emmanuel Bahigiki wahoze ari umunyamabanga mukuru wa minisiteri ishinzwe igenamigambi, yavuye mu rugo rwe n’umuryango we ndetse n’Abatutsi bamwe na bamwe yari yahishe ashorewe n’abasirikare ba FPR; abatutsi basabwe gukomeza ariko bagiye kumva bumva amasasu menshi y’ingabo za FPR ahitana Bahigiki n’umuryango we. Claudien Habarushaka wahoze ari perefe wa Kigali, aheruka kugaragara ashorewe n’abasirikare ba FPR.

Abantu batari bake bahungiye kuri MINUAR kuri stade Amahoro bajyanywe n’abasirikare ba FPR hanyuma “barazimira.” Muri bo harimo Charles Ngendahimana, murumuna wa umunyapolitiki wishwe Emmanuel Gapyisi, na Dogiteri Prudence, umuganga wavuraga abakomeretse bari aho kuri sitade”.

Liyetona Abdul Joshua RUZIBIZA, wahoze ari umusirikare wa FPR yemera ko bitwaje intwaro batangiye guhiga abanyabwenge b’Abahutu mu mujyi wa Kigali kuva ku ya 13 Mata 1994.

Abivuga muri aya magambo:

Ikindi gikorwa, cyakozwe na bataillon ya 3, DMI n’intagondwa za FPR, ni ugutoranya no gushimuta Abahutu aho bajyanwaga ari imbohe na APR mu mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyakozwe n’abantu bazi umujyi wa Kigali neza n’abanyapolitiki barinzwe na FPR. Ni bwo Kapiteni Charles KARAMBA, Kapiteni Jean Damascène SEKAMANA, Serija Deus KAGIRANEZA hamwe n’abandi bashinzwe iperereza bakoze urutonde rw’Abahutu bagomba kwicwa bitwaje ko bize, cyangwa abahutu bafite imiryango ikomeye. Igikorwa cyari cyoroshye kuko bakuye amakuru mu miryango y’abatutsi y’impunzi kuri stade Amahoro i Remera cyangwa muri CND”.

Ubwicanyi bwakorewe abahutu ni jenoside. Nawe ushobora gushyira umukono ku nyandiko yabigenewe mu rwego rwo guharanira ubutabera.