KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU, UMUNSI WA CYENDA: KUZIRIKANA UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU KU MA BARIYERI YO MURI GITARAMA.
“Intambara yo mu 1994 irangiye, [icyumweru cya 2 Nyakanga 1994] bataillon ya 59 ya FPR yari yashinze icyicaro cyayo i Gitarama, hafi y’ibirindiro bya MINUAR hafi ya Zone Turquoise. Bataillon yashyizeho amabariyeri abaturage bavaga muri Zone ya Turquoise bagombaga kunyuraho. Aba baturage bagenzurwaga kuri bariyeri. Abenshi bishwe gusa kubera ko bari Abahutu. Abasirikare bari bashinzwe iki gikorwa bagabanyijwemo amatsinda atandatu y’abagabo umunani batoranijwe gusa mu batutsi bo muri FPR.
Bishe abahutu bakoresheje agafuni. Amakipe yatinze yica abantu bari hagati ya 20 na 30 nijoro, ariko inzobere z’ agafuni zishobora kwica 100 nijoro. Kugeza birangiye, abahutu bagombaga gucukura imva yabo mbere yo kwicwa. Uyu murimo wamaze ibyumweru bine kugeza kuri bitanu, amanywa n’ijoro. Abandi bantu, abanyabwenge b’abahutu n’abahoze ari FAR (abasirikare b’ ingabo z’u Rwanda ku ubutegetsi bwa Habyarimana) bahisemo kutarenga kuri bariyeri ya FPR maze bashinga inkambi hafi ya Minuar. Umubare w’abahitanywe n’ubwo bwicanyi uri hagati ya 2000 na 3.000 nk’uko umutangabuhamya wahoze ari umusirikare wa RPA kandi wagize uruhare muri icyo gitero ”n’abashakashatsi ba ICTR muri raporo yabo y’ibanga rusange babivuga.