ISHYAKA ISHEMA TWIFATANYIJE N’ABATURAGE BA KANGONDO NA KIBIRARO, TURAMAGANA AKARENGANE BAKORERWA N’UBUTEGETSI BWA FPR.

ISHYAKA ISHEMA TWIFATANYIJE N’ABATURAGE BA KANGONDO NA KIBIRARO, TURAMAGANA AKARENGANE BAKORERWA N’UBUTEGETSI BWA FPR.

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N°ISH2022/09/007

ISHYAKA ISHEMA TWIFATANYIJE N’ABATURAGE BA KANGONDO NA KIBIRARO, TURAMAGANA AKARENGANE BAKORERWA N’UBUTEGETSI BWA FPR.

INDEMYARUGAMBA n’ABATARIPFANA twese bo mu ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twamaganye kandi tubabajwe bikomeye n’ibikorwa byo gusenyera abaturage batuye KANGONDO I, KANGONDO II na KIBIRARO mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko bigaragara, uko gusenyera Rubandigoka bihabanye cyane n’icyo amategeko y’u Rwanda ndetse n’andi Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya.

I. AMATEGEKO ATEGANYA IKI?

  1. Nk’uko biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 uko ryahinduwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 34, igika cya mbere n’icya kabiri, buri muntu wese afite burenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi. Kandi ubwo burenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
  2. Naho ITEGEKO N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo ya 3 riteganya ko kwimura abantu bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.
  3. Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco yashyiriweho umukono i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo ku wa 19 Ukuboza 1966, nk’uko yemejwe n’Itegeko-teka n° 8/75 ryo kuwa 12 Gashyantare 1975; Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage yashyiriweho umukono i Nairobi muri Kenya ku wa 27 Kamena 1981 nk’uko yemejwe n’itegeko n° 10/1983 ryo ku wa 01 Nyakanga 1983, cyane cyane mu ngingo yayo ya 14 , 21 ibika bya gatatu na kane;
  4. Aya masezerano yose arinda umutungo w’umwenegihugu kandi ateganya ko umuntu  adashobora kunyagwa umutungo we mu buryo bw’uburiganya  bukozwe n’itsinda ry’abantu ryitwaje ubutegetsi, kimwe n’undi wese ku mpamvu izo arizo zose zidaciye mu kuri.

II. AHO AKARENGANE GASHINGIYE:

Usesenguye amategeko usanga ateganya nibura ibintu bitatu (3) by’ingenzi   kugirango kwimura umuturage mu buryo bukurikije amategeko bishoboke:

  1. INYUNGU RUSANGE: Itegeko riteganya ko kwimura umuturage bigomba kuba bishingiye gusa ku nyungu rusange. Ibi bisobanuye ko ari igikorwa cya Leta kigamije inyungu za Rubanda, imibereho myiza cyangwa iterambere ry’abaturage muri rusange, n’aba KANGONDO na KIBIRARO barimo. Nyamara amakuru dufite ni uko abari inyuma yo gushaka kunyaga ubutaka bw’abaturage ba KANGONDO ari Mme Jeanette KAGAME umufasha wa perezida Paul Kagame afatanije n’umuryango wa James KABAREBE, bivuze ko ibikorwa byabo ari ibigamije inyungu bwite zabo gusa ntaho bihuriye n’inyungu rusange bitwaza mu kunyaga Rubandigoka.
  2. INDISHYI IKWIYE: Ni ukuvuga ikiguzi cy’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho gihabwa uwimurwa kandi kibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa. Mu gihe ibi bidakozwe uwimurwa ntashobora kuva mu mitungo ye ngo ajye kwangara.
  3. Urutonde rw’ibikorwa by’inyungu rusange. Ibi bivuze ko nta muntu ushobora kwimurwa mu mitungo ye hitwajwe inyungu rusange niba ibikorwa biteganyijwe kuhakorerwa bitari ku rutonde rw’ibyo itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange  ryateganije mu ngingo ya 5 iba umuturage agiye kwimurwa agomba kwerekwa umushinga wa kimwe mu bikorwa biri kuri urwo rutonde. Niba igikorwa kimwimura kitariho biba ari uburiganya. Twese tuzi ko Leta ya RPF imaze kubigira akamenyero kwimura abenegihugu, imitungo yabo ikayihera abashoramari ndetse b’abanyamahanga, maze ikabibatiza inyungu rusange. Ibi si byo, ni ukuriganya Rubandigoka kuko sibyo amategeko ateganya. Ibikorwa by’ishoramari bigomba gukorerwa ku butaka buri mu mutungo bwite wa Leta cyangwa umutungo rusange. Ariko ntibishobora na rimwe bigomba gukorerwa ku mutungo bwite w’umuturage atabishaka.
  4. Ibijyanye no gutanga amacumbi y’ingurane yubatswe mu Busanza: Itegeko Nshinga mu ngingo ya 26 rigena ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashatse. Bityo rero guhatira abantu kujya gutura mu Busanza ni ukwica nkana Itegeko Nshinga. Ikindi kandi, amacumbi bahabwa, ni intizanyo kuko abayahabwa batayafiteho uburenganzira busesuye ngo babe banayagurisha mu gihe bifuza gutura ahandi. III MU GIHE AMATEGEKO ATUBAHIRIZWA KWIRWANAHO NI UBURENGANZIRA BWANYU MWEMERERWA N’AMASEZERANO MPUZA MAHANGA U RWANDA RWASINYE

Amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono rukanayemeza mu mategeko y’igihugu, abungabunga uburenganzira kavukire kandi budakorwaho (des droits naturels et imprescriptibles). Ubwo burenganzira ni ubwisanzure, uburenganzira ku mutungo, uburenganzira ku mutekano ndetse n’uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose usumbirijwe n’ubutegetsi bw’igitugu.

KUBERA IBYO BYOSE TURASANGA UBUTEGETSI BW’AGATSIKO KA RPF INKOTANYI BUKWIYE:

  1. Guhita buhagarika gusenya no kwigabiza ibya Rubandigoka ku ngufu.
  2. Guhita burekura Bwana SHIKAMA Jean de Dieu wafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko. Bwana SHIKAMA akaba azira gusa guharanira uburenganzira bwe n’ubwa bagenzi be bamburwa imitungo yabo izuba riba.
  3. Guhagarika itotezwa rikorerwa abaturage ba KANGONDO zombie na KIBIRARO bagasubizwa uburenganzira bwabo ku mitungo, bagahabwa umutekano, amahoro n’ituze mu byabo.

ABATURAGE BA KANGONDO NA RUBANDIGOKA MURI RUSANGE MUKWIYE:

  • Gukomeza guhagara kigabo mukirwanaho, kuko ari UBURENGANZIRA BWANYU. Kandi ngo umugabo arigira yakwibura akipfira.
  • Kwitoramo ababahagarariye bakegera ubuyobozi bw’ Ishyaka ISHEMA: bakatwoherereza inyandiko zose n’ibindi bimenyetso bafite kugirango hatangwe ikirego mu nkiko zibifitiye ububasha.

Harakabaho Abaturage bazi uburenganzira bwabo, kubuharanira no kuburinda.

Harakabaho ubutegetsi bwa Rubanda kandi bukorera Rubanda.

Mu izina ry’INDEMYARUGAMBA n’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA

NADINE Claire KASINGE

Perezida.

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024