GUSARANGANYA IMISHINGA Y’AMAJYAMBERE BIZABA ITEGEKO RIDAKUKA.
- Buri Murenge uzahabwa umushinga-fatizo nibura umwe ushobora guhemba abantu 1000.
- Hazubakwa umuhanda mugari cyane (Autoroute) uhuza intara zose z’igihugu.
- Imyaka ibiri ya mbere ya manda yacu izaharirwa KWIYUBAKA kuri buri Munyarwanda:Nta Munyarwanda uzongera gusabwa imisoro ya hato na hato, abacuruzi ntibazasabwa amahooro adasanzwe. Iki cyemezo kizatuma igihugu gifunguka , abacuruzi bacu bakore neza ntacyo bikanga, abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashishikarire kuzana imishinga yabo mu Rwanda. Igihugu cyacu kizahazamukira mu buryo bwihuse.
- Hazashyirwaho Komisiyo y’Igihugu yihariye ishinzwe gusuzuma ibibazo bijyanye no guha abana bose b’u Rwanda “Amahirwe Angana”(Commission Nationale Spéciale pour l’Egalité des Chances) : izarwanya ivangura iryo ariryo ryose mu gutanga akazi, amashuri, amashimwe….
- Imitungo y’igihugu yanyerejwe ikabitswa mu Rwanda cyangwa igahishwa mu mahanga izakurikiranwa na Leta, igarurwe mu gihugu.