Ubutabera

TUZUBAKA UBUTABERA BUBEREYE ABANYARWANDA.

  1. Dushingiye ku ihame ry’uko “Leta ikomeza igihe cyose” (Principe de continuité de l’Etat) Repubulika ya Kane yiteguye gusaba imbabazi ku mugaragaro kubera ibyaha bikomeye cyane Leta yakoreye Abanyarwanda kugeza ubu.
  2. Imfungwa zose za politiki zizahita zifungurwa. Abafungiye mu mahanga bazasabirwa kujyanwa mu Rwanda, ikibazo cyabo abe ariho cyigirwa.
  3. Abarenganyijwe n’ Inkiko z’Agatsiko bazarenganurwa.
  4. Tuzafatanya n’abanyarwanda bose, Loni n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, gushakisha, gufata no gushyikiriza ubutabera abantu bose bafite ibiganza bijejeta amaraso y’abanyarwanda n’abanyamahanga ;bityo tuzarandura burundu politiki yo kudahana yabaye agatereranzamba mu Rwanda.
  5. Hazategurwa Ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose ku byerekeye IMBABAZI ZIDASANZWE cyangwa IBIHANO BYOROHEJE bishobora guhabwa abakoze ibyaha bikomeye, bakaba babyemera, babisabira imbabazi kandi bakaba biteguye gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu gishya.