- Abarimu bazitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko burya “Byose bitangirira mu ishuri” . Mwarimu azahabwa umushara ukwiye ahabwe n’ibikoresho bimufasha gutunganya inshingano ze kandi yongererwe agahimbazamuskyi n’andi mashimo anyuranye, ku bakora neza kurusha abandi.
- Abanyeshuri bose b’amashuri abanza n’ayisumbuye bazarihirwa na Leta.
- Kugira ngo uburere bw’abana biga mu mashuri yisumbuye ya Leta burusheho kugira ireme, bazacumbikirwa kandi bagaburirwe (Internat).
- Abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza bazahabwa buruse, inkunga cyangwa inguzanyo mu buryo bwubahirije amategeko, nta gusumbanya abana hashingiwe ku bwoko, akarere cyangwa ubutoni.
- Mu rwego rwo guha buri munyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bwo kubona umurimo wamubeshaho , yatura mu Rwanda cyangwa mu mahanga , Leta izashyiraho amashuri y’imyuga ajyanye n’igihe tugezemo.
- Aho guhindura Urubyiruko nk’imfungwa mu Rwagasabo, hazabaho politiki rusange yo kuborohereza gusohoka mu gihugu bagiye gukora imirimo mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure hagamijwe kwinjiriza igihugu amadovize menshi yakoreshwa mu kubeshaho neza imiryango yabo no mu iterambere.
- Hazashyirwaho Ishuri rikuru ritegura ku buryo bwihariye abazaba abayobozi b’igihugu.
POLITIKI Y’UBUREZI IZAGIRWA ISHINGIRO RYA REPUBULIKA