Demokarasi

Demokarasi

TUZAVUGURURA INZEGO Z’UBUTEGETSI KUGIRA NGO ZISHINGIRE KU MAHAME YA DEMOKARASI Y’UMWIMERERE TWIMIRIJE IMBERE.

  1. Hazategurwa Itegekonshinga rishimangira cyane ihame ry’uko Ubutegetsi Nshingategeko, Nyubahirizategeko n’ubutegetsi bw’Ubucamanza bwatandukana ku buryo bugaragara, hateganywe n’uko bwakuzuzanya, nta rwego rwihaye gucecekesha urundi (Principe de séparation nette des trois pouvoirs).
  2. Kugirango Demokarasi ishingiye ku ihame ryo « gusimburana ku butegetsi mu mahoro » (Principe d’alternance politique) ishobore gushinga imizi mu Rwanda, Repubulika ya kane izandikisha mu Itegekonshinga ko Manda ya Perezida wa Repubulika ari imyaka 5; ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yemererwa manda zirenze ebyiri; ko umuperezida uzagaragarwaho no gushakisha inzira zo guhabwa manda ya gatatu azahita afatwa agashyikirizwa ubutabera. Hazashyirwaho itegeko riteganya icyo cyaha gikomeye cyane (crime contre l’Etat), rigene inzira (procedure) n’ibihano bikomeye bizahabwa nyirukugikora kandi ryerekane urukiko rudasanzwe ruzamuburanisha n’uzaruregera (la saisine).
  3. Dushingiye kubukungu n’ingano by’igihugu cyacu, Ikipe y’Abaminisitiri izaba igizwe n’abantu 12 gusa.
  4. Inteko Ishingamategeko izaba igizwe n’umutwe umwe gusa w’Abadepite. Sena izavaho.
  5. Hazabaho uturere 36 tw’itora (circoscriptions électorales), muri buri karere hajye hatorwa Abadepite babiri . Abo bombi nibo bazaba bashinzwe by’umwihariko kuba abavugizi b’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo mu karere bahagarariye kugira ngo hatabaho kwibagirana cyangwa kuryamirana hagati y’uturere.
  6. Hazashyirwaho Inama y’Ikirenga ishinzwe kurengera Itegekonshinga (Conseil Constitutionnel), igizwe n’abanyamategeko 6 b’umwuga, hakiyongeraho abakuru b’igihugu bacyuye igihe. Bazaba bashinzwe gukurikiranira hafi uko Itegekonshinga ryubahirizwa, bagenzure ko andi mategeko atarivuguruza, bakore ku buryo n’ibindi byemezo by’abategetsi banyuranye bitaribangamira . Bazajya bagira inama cyangwa basabire ibihano abategetsi batannye bagateshuka ku kubahiriza Itegekonshinga.

ABIHAYIMANA B’AMADINI

  1. Abihayimana b’amadini yose bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bazahembwa na Leta kandi bagire uruhare mu gucunga no gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro.

AMASHYAKA YA POLITIKI.

  1. Amashyaka ya Politiki yose azajya yemererwa gukorera mu gihugu nta mananiza. Leta izajya itera amashyaka inkunga y’amafaranga akenewe muri gahunda z’ishyaka. Amashyaka azasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhugura Abanyarwanda no kubatoza inzira iboneye ya demokarasi, kubasobanurira amategeko ariho mu gihugu n’imikorere y’ubucamanza.

ITANGAZAMAKURU RYIGENGA RIZAHABWA AGACIRO.

  1. Itangazamakuru rizahabwa agaciro rirengerwe n’amategeko y’igihugu kandi Leta iritere inkunga igaragara (guhugura abanyamakuru, imfashanyo y’amafaranga n’ibikoresho)