KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU KU MUNSI WA 11. UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU MU BUVUMO BWA NYAKINAMA.
Hagati ya 23 na 28 Ukwakira 1997, abahutu 8000 b’abasivili bishwe n’abasirikare ba RPA mu buvumo bunini ahitwa Nyakimana, secteur ya Kayove, komini ya Kanama, muri perefegitura ya Gisenyi, mu Rwanda. Benshi mu bahiciwe ngo ni abakona mu bice bya Bisizi, Kanama, Karambo na Kayove, muri komini ya Kanama.
Muri Kanama 1997, nyuma y’uko ingabo za FPR zishe ibihumbi by’abahutu ku isoko rya Mahoko, abaturage bose bari bahunze aho batuye bashaka umutekano. Hagati mu Kwakira, abasirikare ba RPA ngo bageze aho abo baturage bari bahungiye maze bagerageza kubahatira gusubira mu byabo. Ababaturage baranze amze abasirikare babarasa amasasu y’urufaya. . Umubare utazwi warishwe abandi mu bagenda bagwa mu nzira. Abasirikare bakoze ubundi bwicanyi bw’abasivili, nyuma yo kubasubiza mu ngo zabo mu gice cya Kayove.
Abasivili ibihumbi n’ibihumbi bagerageje kongera guhunga abo basirikare bihisha mu buvumo bwa Nyakimana. Ni ho honyine hari hihishe kuko ahandi hose hari bariyeri za gisirikare kugira ngo abantu badacika.
Ahagana ku ya 23 Ukwakira, abasirikare ba RPA bahise batera ubuvumo bakoresheje grenade na explosifs, bahitana benshi mu bari bihishe imbere. Bahise bafunga umuryango bakoresheje sima na kaburimbo kugirango babuze ko hagira urokoka.
Twibuke abahutu bishwe na FPR, duharanire ubutabera.