TARIKI YA 23/10/2022, KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU KU MUNSI WA 23- Ubwicanyi bwakorewe abahutu mu nkambi za KASHUSHA, INERA na ADI-Kivu.
Mu 1996, nk’uko byemezwa n’ishyami lya LONI rishinzwe impunzi, HCR, impunzi 307.499 z’abahutu zari mu nkambi 26 zo mu turere twa Walungu, Kabare na Kalehe, bakunze kwita “inkambi za Bukavu”.
Inyeshyamba za AFDL n’ingabo za APR zerekeje i Bukavu ziva mu majyepfo zigeze mu mudugudu wa Nyantende, ingabo za AFDL / APR zigabanyijemo amatsinda abiri. Itsinda rya mbere ryakomeje mu cyerekezo cya Bukavu, itsinda rya kabiri ryerekeje kuri Walungu-Centre.
Ku wa gatandatu, 2 Ugushyingo 1996, nyuma yo gufata Bukavu, imitwe ya AFDL / APR yibasiye inkambi z’impunzi za ADI-Kivu, Kashusha na INERA mu karere ka Kabare n’intwaro zikomeye, zihitana impunzi ibihumbi. Mu gitondo iyo imvura y’amasasu na bombe yatangiye kugwa ku nkambi eshatu za Kashusha, Inera na ADI Kivu. Hanyuma abasirikari ba APR binjiye mu nkambi. Muri icyo gitero, abasirikare ba AFDL / APR barasaga ntakurobanura. Ingabo za FAZ zo mu mutwe w’umutekano wa CZSC (Contingent zaïrois pour la sécurité des camps) zarahunze, zikurikirwa na zimwe mu mpunzi.
Nta muntu n’umwe uzashobora kubara impunzi zaguye aho hantu mu minsi 4 y’ubwicanyi, cyane ko mu gihe izo nkambi zaterwaga zarimo n’izindi mpunzi nyinshi zari zaturutse mu nkamni za Panzi, Mudaka, Nyamirangwe, n’izindi zari zegereye Bukavu. Nta mubyeyi washoboraga kubona umwanya wo kujyana umwana, kandi kugeza ubu imiryango imwe n’imwe ikiriho iracyashakisha ababo.
Umurongo muremure w’abantu wafashe umuhanda wa Kavumu-Goma unyura ku kiyaga cya Kivu. Undi murongo w’impunzi werekeje muri parike ya Kawuzi-Biega bagerageza kwerekeza mu mujyi wa Kisangani. Muri iri tsinda hari ababikira bagera ku icumi bo mu itorero ry’ABenebikira kimwe n’umupadiri gatolika bafashwe nyuma y’iminsi ibiri n’abasirikare ba FPR mu gace ka Shabunda. Ababikira bafashwe ku ngufu hanyuma baricwa; padiri nawe yakorewe iyicarubozo hanyuma aricwa.
Umutangabuhamya ati: “Nari umwe mu bantu bagendaga mu muhanda bajya i Goma. Umubare w”‘impunzi wagendaga wongerwa n’izindi ziturutse ku Idjwi, n’izindi zari mu makambi ya Katana, Kalehe na Kabila. Nyuma y’iminsi itatu, aba bantu bose bahagaritswe bageze i Nyabibwe, umujyi muto nko mu birometero magana abiri uvuye i Bukavu. Ntabwo twari dufite uburyo bwo gukomeza imbere kuko abasirikari ba Kagame bafashe ibirindiro i Minova kandi bakorana na ba Mai Mai baho barri bahawe amafaranga ngo bahige kandi bice impunzi z’Abahutu bo mu Rwanda. Igisubizo cyonyine twari dusigaranye ni ukuzamuka imisozi, kwambuka amashyamba ya Masisi na Walikale kugira ngo tugerageze kugera ku muhanda ujya Kisangani. ”
Inkomere, abarwayi, abasaza ndetse n’abana bari barabuze inzira bongeye guhurizwa hamwe n’abasirikare b’abatutsi bo mu Rwanda baricwa.
Nyuma yo gusahura ibyari mu nkambi, abasirikari ba APR batwitse imirambo na lisansi, imwe mu mirambo yapakiwe mu gikamyo cya gisirikare ijugunywa mu ruzi rwa Rusizi. Kuri uwo munsi, abakobwa babiri bakiri bato bari mu bitaro by’ababyeyi ba Kavumu bajugunywe ari bazima hamwe n’impinja zabo mu musarani w’umucuruzi waho witwa Tumbo.
Ese wigeze utura muri imwe muri izi nkambi? Watanze iki ngo ariya masasu aguhushe, ntugwe hasi ngo bagukandagire, none uyu munsi ukaba ugihumeka? Ushobora kuba utabona igisubizo, nyamara reka nkubwire ko Imana nta na kimwe ikora kidafite impamvu. Impamvu warokotse ni ukugira ngo uzabe umuhamya w’ubugome ndengakamere ikiremwamuntu gishobora kugira. Ngwino dufatanye gutanga ubuhamya, dushimira Imana yaturinze kugeza magingo aya, dusabire abacu bishwe, kandi duharanire ubutabera no kubaka u Rwanda ruzira umwiryane.