Tariki ya 03/10/2022: Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe abahutu mu isoko rya Karambi muri Komine Rukara
Ku ya 20 Mata 1994, abasirikare ba FPR bateye Segiteri ya KARAMBI BAGOTA abaturage hari benshi bari barahahungiye baturutse mu yandi makomine ya Byumba. Bose hamwe bageraga ku bihumbi bitatu. Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo, Inkotanyi 60 zitwaje imbunda harimo n’iziremereye bategetse abaturage guteranira ku kibuga inyuma y’aga centre k’ubucuruzi. Abo basirikare bategetse abaturage kwicara kugira ngo bumve imigabo n’ imigambi FPR ibafitiye.
Abasirikare bafashe imbunda bazitunga mu baturage batangira kurasa batarobanura. Bamwe bateye za grenade. Abaturage bagerageje kwiruka bararashwe bagwa ku basanzwe bakomeretse. Amaraso y’abandi yamenetse ku bari bazima. Umutagabuhamya Daniel yafashwe n’isasu mu kuguru na eclat mu nda,ku kibuno no mu gahanga. Amaze kugwa ntabwo yashoboye kunyeganyega cyangwa ngo avuze induru. Yaratekereje ati ” ni uku bapfa.” Amasasu yarahagaze, ariko amenya ko abicanyi babaye baruhutse ngo bongere amasasu mu mbunda maze baze kongera.
Daniel yarahagurutse agenda acumbaurika, ku bw’amahirwe amasasu ntiyamufata. Yahungiye muri Parike ya Akagera, mu bihuru n’ibishanga, arokoka atyo.
.