tariki ya 29 Ukwakira 2022- KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU KU MUNSI WA 29: Itangizwa ry’icyiciro cya kabiri (Phase 2) cya jenoside ikorerwa abahutu ryo ku itariki ya 20 Ukwakira 1996.
Ubwicanyi bw’abahutu mu nkambi 11 zo muri Kivu y’amajyepfo
Tariki 20 Ukwakira 1996 ni yo ntangiriro y’icyiciro cya kabiri cya jenoside yakorewe kandi ikomeje gukorerwa abaturage b’Abahutu, igihe FPR yatangizaga ubwicanyi bushya ikagaba ibitero bikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, DRC.
Mu ntangiriro, muri Kivu y’Amajyepfo, guhera ku ya 20 Ukwakira 1996, FPR, ibifashijwemo n’ingabo z’Abarundi (FAB) n’abasirikare ba Banyamulenge, (AFDL) bigaruriye umudugudu wa Bwegera. Abasirikare bahise bigabanyamo kabiri ebyiri, aba mbere berekeza i Luvungi naho aba kabiri berekeza mu majyepfo i Luberizi. Abo basirikari ba AFDL, FPR na FAB bagaba ibitero byinshi kandi ku buryo bupanze neza ku nkambi z’impunzi 11 zabagamo impunzi z’Abahutu b’Abarundi n’Abanyarwanda. Izi nkambi zarimo abantu bagera ku 220.000.
• Ku ya 20 Ukwakira 1996, imitwe ya AFDL / APR / FAB yibasiye inkambi z’impunzi za Itara ya mbere n’iya kabiri hafi y’umudugudu wa Luvungi, ihitana byibura impunzi 200 z’Abarundi. Mu mudugudu wa Katala, bafashe kandi bica impunzi zageragezaga guhunga. Abasirikare bahise bategeka abaturage baho gushyingura imirambo mu mva rusange.
• Ku ya 20 Ukwakira 1996, imitwe ya AFDL / APR / FAB yitwaje intwaro zikomeye yateye inkambi ya Kanganiro i Luvungi , ihitana impunzi zitazwi umubare, harimo abagera kuri makumyabiri bari mu bitaro by’inkambi. Kuri uwo munsi, bishe kandi impunzi zari zihishe mu ngo z’abasivili i Luvingi. Abasirikare bahise bahatira abaturage baho gushyingura imirambo mu mva rusange.
Kuri uwo munsi kandi ubwo binjiraga mu mudugudu wa Rubenga, imitwe ya AFDL / APR / FAB yishe umubare utazwi w’impunzi n’abasivili bahungaga berekeza mu Burundi. Imirambo y’abahohotewe yajugunywe mu ruzi rwa Rusizi.
• Ku ya 21 Ukwakira 1996, imitwe ya AFDL / APR / FAB yibasiye inkambi n’umudugudu wa Lubarika, ihitana umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi, ndetse n’abasivili b’Abazayirwa bagerageje guhunga umudugudu nyuma yo kugenda kwa FAZ. Abasirikare bategetse abaturage baho gushyingura imirambo mu mva enye nini. Kuri uwo munsi, abasirikare batwitse kandi impunzi z’abahutu mirongo itatu ari bazima mu nzu yo mu mudugudu wa Kakumbukumbu, ku birometero bitanu uvuye mu nkambi ya Lubarika.
• Ku ya 21 Ukwakira 1996, imitwe ya AFDL / APR / FAB yibasiye inkambi y’impunzi ya Luberizi hagati ya Luberizi na Mutarule n’intwaro zikomeye, hicwa impunzi zigera ku 370. Abasirikare bajugunye imirambo mu musarani. Bishe kandi abantu benshi (impunzi n’abazayirwa) mu midugudu ya Luberizi na Mutarule. Nyuma y’ubwo bwicanyi, imirambo y’abantu barenga 60 yabonetse mu mazu yo muri iyo midugudu yombi.
• Ku ya 24 Ukwakira 1996, ingabo za AFDL / APR / FAB zagabye igitero mu nkambi ya Kagunga, aho zishe impunzi zitamenyekana. Umutangabuhamya w’icyo gitero yemeje ko yabonye imirambo umunani. Abasirikare kandi bishe impunzi zitazwi umubare zagerageje guhunga mu mudugudu wa Hongero, ku birometero bikeya uvuye i Kagunga
Nyuma yo gufata umujyi wa Uvira, igihe impunzi zahungiraga mu byerekezo byinshi, FPR yashyizeho bariyeri nyinshi mu turere twa Fizi na Uvira, yica impunzi nyinshi z’Abahutu.