Tariki ya 24/10/2022 – KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU, UMUNSI WA 24: UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU I NYANTENDE.
Ku ya 26 Ukwakira 1996, imitwe y’ingabo z’u Rwanda APR ifatanyije n’inyeshyamba za AFDL bishe impunzi zigera kuri 600 zahungaga mu nzira ihuza Nyantende – Walungu-Centre na Nyantende- Bukavu. Abenshi mu bahohotewe bari baturutse mu gace ka Uvira no mu kibaya cya Rusizi. Bararashwe, abandi bicishwa ibyuma cyangwa bagafatwa na éclats z’ama gerenade.
Abasirikare batwitse ahantu henshi impunzi zari ziri. Abenshi mu bahohotewe ni abagore, abana ndetse n’abasaza. Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya , abo basirikare bishe abantu 600 maze imirambo ishyingurwa aho n’abaturage bari bahatuye.
Ibi bitero byari byatangiriye muri Uvira kuva ku ya 22 Ukwakira 1996, ubwo AFDL na APR bagabaga Ibitero ku Nkambi mu majyepfo no mu burengerazuba bw’umujyi wa Bukavu. Impunzi z’Abahutu, zahunze zerekeza Bukavuzibanza gukambika by’agateganyo i Nyangezi na Nyantende ku muhanda ujya Bukavu, zahavuye zerekeza mu nkambi za Kashusha, INERA na ADI-Kivu (mu majyaruguru ya Bukavu )izindi zerekeza mu nkambi ya Chimanga (iburengerazuba bwa Bukavu mu cyerekezo cya Shabunda). Aha hose zagendaga zicwa umugenda.
Bose tubibuke kandi duharanire ubutabera