KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA KANE

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu umunsi wa kane – ubwicanyi bwakorewe abahutu i Kibeho

Ku ya 22 Mata 1995, Abanyarwanda barenga 8000 biciwe abandi ibihumbi n’ibihumbi barakomereka mu kambi ya Kibeho

Kuri uwo munsi, itsinda rya MSF ryiboneye ubwicanyi bw’ingabo z’u Rwanda.

Mu nkambi ya Kibeho habarirwaga abahutu barenga 100.000 bavanywe mu byabo n’intambara.
Bateranijwe ku gahato ku musozi rwagati mu nkambi, hafi y’ikigo cya MINUAR kuva mugitondo cyo kuwa kabiri 18 kugeza kuwa gatandatu nyuma ya saa sita batabona amazi n’ibiryo.

Ku isaha ya 15 na 45, kurasa byaratangiye, urusaku rw’imbunda ntoya n’iziremereye rwarumvikanye hapfa abahutu benshi cyane. N’ubwo havugwa ibihumbi umunani by’abishwe, hari n’abemeza ko byageze mu bihumbi 40. Leta y’u Rwanda yo yavuze ko hapfuye abantu 300 gusa!

Bose tubibuke, duharanire ubutabera.