Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa cumi

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa cumi

Tariki ya 10 Ukwakira 2022:

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa cumi. Turazirikana ubwicanyi bwakorewe abahutu muri Komine ya Nkuli.

Hagati ya 9 na 11 Gicurasi 1997, abasivili 1,430 bishwe n’abasirikare ba FPR mu bice bya Ryinyo, Kintobo, Gatore, Gatovu, Rukoma, Gitwa, Runigi na Mukamira muri komini Nkuli, mu Ruhengeri. Amnesty International yabashije gukora urutonde ruriho amazina y’abantu 525 bazize ubwo bwicanyi – harimo nibura abana 90 – cyane cyane mu gice cya Ryinyo.

Usibye abo abandi 553 biciwe mu gice cya Kintobo, 127 mu gice cya Gatovu, 120 mu gice cya Rukoma na 114 mu gice cya Runigi. Muri icyo gihe kimwe, abantu 423 biciwe muri komini ya Nyamutera; 123 muri bo batwikiwe mu mazu ari bazima.

Ibyabaye byavuzwe haruguru byerekana agace gato k’ubwicanyi mu minsi mike nyuma yo gutahuka kw’impunzi za mbere zivuye i ahahoze Zayire mu Ugushyingo 1996, cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi. Ubwicanyi no “Kuburirwa irengero” mu tundi turere tw’igihugu nabyo byariyongereye.

Muri icyo gihe kandi, urutonde rw’abafashwe mu gihugu hose rwakomeje kwiyongera, kubera imiterere ya gereza, imfungwa z’Abahutu zkomeje gupfira mu buroko bwari bumaze kugeramo abahutu barenga 120.000

Bose tubibuke duharanira ubutabera.