KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 12

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA 12

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU KU MUNSI WA 12: UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU I MBANDAKA, ZAYIRE.

Ku ya 13 Gicurasi 1997, ingabo za FPR zinjiye mu mujyi wa Mbandaka, umujyi uri ku ruzi rwa CONGO mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa DRC maze zihitana impunzi z’Abahutu b’Abanyarwanda n’Abarundi. Izi mpunzi zari zarakoze ibirometero 2000 zihunga ubwicanyi bwa FPR yiyitiriraga umutwe wa AFDL wa Kabila. Ni impunzi z’Abahutu zageze buhoro buhoro i Mbandaka, guhera mu ntangiriro za Gicurasi 1997 nyuma y’urugendo rurerure n’amaguru kuva TINGI-TINGI unyuze kuri OPALA, IKELA, BOENDE, INGENDE.

Uwo munsi abasirikare ba FPR binjiye mu cyambu cya ONATRA, barasa ku mpunzi, bahitana nyinshi zari bari zategereje iminsi ngo zinjire mu bwato bwerekeza Congo-Brazaville. Umuyobozi mukuru wa FPR yahise ategeka abo basirikare kurasa kugira ngo bambure impunzi nyinshi zive aho zihishe maze zirohe mu ruzi rwa Kongo. Abasirikare ba FPR bahise bahagarara ku ruzi barazirasa. Mu gitondo cya kare, abasirikare ba APR bishe abahutu 350 hafi ya Banque Centrale du Zaïre, kuri Avenue Mobutu. Umutangabuhamya wanyinoneye Ati: “Nari mvuye ku isoko mbona AFDL/APR irasa abantu. Nahungiye mu ishyamba hamwe n’abandi. Twabonye imirambo myinshi. Abasirikare bishe abagabo, abagore n’abana. Hariho ababyeyi basize abana babo. Abana bamwe barashyinguwe….”.

Bukeye, umuyobozi w’abasirikare ba APR yemereye Croix-Rouge yaho gukusanya imirambo yo gushyingura mu mva rusange iri mu birometero bitanu uvuye i Mbandaka, kuri Misiyoni y’abaporotisanti ya Bolenge. Icyakora, imirambo myinshi ku cyambu cya ONATRA yajugunywe mu ruzi.

Ubuhamya ni bwinshi cyane kuri ubu bwicanyi busa n’aho butibasiye abantu. Koko rero, mu mugambi wo gutsemba abahutu harimo kubambura ubumuntu, no kugerageza kuvuga ko abahutu batabaho. Ibi n’uyu munsi biracyagaragara. Tuzabigarukaho ku buryo burambuye.

Twibuke bose kandi duharanire ubutabera.