KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU KU MUNSI WA 17

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU KU MUNSI WA 17

17 UKWAKIRA 2022 KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU ,UMUNSI WA 17: UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU I BIARO.

Impunzi z’Abahutu zarokotse ubwicanyi bwabereye muri OBILO “INKAMBI Y’AMAHORO” zari zakoze inkambi z’agateganyo ku muhanda wa gari ya moshi uhuza Kisangani na Ubundu. Izo nkambi z’agateganyo zari Kasese ya mbere , Kasese ya kabiri na Biaro. Zari zirembye cyane ariko mu gushinga izo nkambi zizeraga kuzabona ubufasha cyangwa se gufashwa gutahuka.

Ku ya 22 Mata 1997, nyuma y’ubwicanyi bwabereye i Kasese, imitwe idasanzwe y’ingabo za APR yibasiye inkambi ya Biaro, ku birometero 41 uvuye i Kisangani. Abasirikare barashe mu nkambi y’impunzi za Biaro, bahitana abantu barenga 100, barimo abagore n’abana. Abasirikare ba APR kandi bahise bakurikirana abahutu bari bashoboye guhungira mu ishyamba, bica umubare wabo utazwi. Nyuma bagiye gufata katerpilar mu isosiyeti itunganya ibiti i Kisangani maze bacukura icyobovcyo gushyiramo imirambo.

Abatangabuhamya babonye inyeshyamba za AFDL n’imitwe ya APR itwara inkwi mu gikamyo zakoreshejwe mu gutwika imirambo.

Amnesty International, muri raporo yayo ivuga ko : “Abasivili ibihumbi mirongo badafite intwaro, abenshi muri bo bakaba ari impunzi z’Abahutu bakomoka mu Rwanda bapfuye nyuma yo gushimutwa cyangwa gushorwa mu mashyamba na AFDL/APR. Bitewe ubwoba ko benshi mu bahohotewe bishwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa bakaba barazize inzara, guhura n’indwara zishobora gukira. Ikigaragara cyane muri ibyo bibazo ni ukurasa mu buryo butunguranye mu mpera za Mata 1997 mu mpunzi zigera ku 40.000 ziva mu nkambi za Kasese na Biaro, mu majyepfo ya Kisangani. […] Inyeshyamba za AFDL zabujije imiryango itabara imbabare kugera mu nkambi zabarirwagamo ibihumbi 80 by’abahutu bagaragarwaho indwara zituruka ku mirire mibi. Aha impunzi zigera kuri 70 zapfaga buri munsi muri buri nkambi. ”

Ku ya 22 Mata 1997, mu gihe ibitero byaberaga mu nkambi za Biaro na Kasese, indi mitwe ya AFDL / APR yahagaritse impunzi zagerageje gutoroka izihatira kugenda zerekeza mu mujyi wa Ubundu. Ku bilometero 52, abasirikare ba AFDL / APR bategetse impunzi guhagarara no kwicara. Bahise babarasa, bica abantu batamenyekanye umubare, abenshi bari abagore n’abana. Imirambo yabo yarundanyirijwe ku muhanda hanyuma irahambwa cyangwa iratwikwa.

Ku ya 28 Mata 1997, abakozi b’umuryango wa Médecins Sans Frontières bahawe uruhushya rwo gusura mu nkambi za Kasese I, II na Biaro, basanga nta muntu n’umwe uharangwa kandi n’imirambo itagihari.

Ubwicanyi bwakorewe abahutu ni jenoside yari yateguwe mu buryo bwitondewe, kugeza n’abateguye uyu mugambi bari bateguye uburyo bwo guhisha no kurigisa imirambo cyangwa ikindi cyose cyagaragaza ibimenyetso.

Nimuze tubibuke bose kandi duharanire ubutabera.