Itangazo rigenewe Itangazamakuru
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rishimishijwe no kumenyesha abanyarwanda bose n’abanyamahanga ibi bikurikira :
- Ku cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023, Abataripfana bahuriye mu nama yari yatumijwe ngo bitoremo ubuyobozi bushya nk’uko biteganywa n’itegekoshingiro. Twakwibutsa ko Komite nshingwabikorwa yari iriho imaze imyaka itanu (5).
- Nyuma yo gusuzuma ko umubare wa ngombwa w’abatora wuzuye, amatora yabaye mu mucyo maze hatangazwa ibyayavuyemo.
- Abatowe ni aba bakurikira:
Umuyobozi mukuru: Madamu Nadine Claire KASINGE
Umuyobozi mukuru wungirije: Bwana Chaste GAHUNDE
Umunyamabanga nshingwabikorwa: Bwana Protais RUGARAVU
Umubitsi akaba n’umucungamari: Bwana Célestin BIMENYIMANA
4. Abatorewe manda ya kabiri ari na yo ya nyuma yabo muri iyo myanya ni Umuyobozi mukuru hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije. Abinjiye muri Komite nshingwabikorwa bwa mbere ni Bwana Protais Rugaravu wasimbuye Bwana Venant nkurunziza, na Bwana Célestin BIMENYIMANA wasimbuye Madamu Virginie NAKURE.
5. Komite Nshingwabikorwa izategura urutonde rw’abazatorwamo abagize Komite nyobozi mu gihe giteganywa n’amategeko.
6. Tubifurije kuzarangiza neza inshingano zabo.
Amafoto y’abagize Komite nshingwabikorwa nshya murayasanga aha.
Bikozwe kandi bishyizweho umukono kuwa 13 Kamena 2023.
Venant NKURUNZIZA
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora.