ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N°ISH2023/01/002
- Ishyaka ISHEMA ry’U RWANDA riramagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abanyarwanda b’ingeri zose cyane cyane bukibasira abanyamakuru baha ijambo Rubanda ikandamijwe n’abakozi b’agatsiko kayobowe na FPR Inkotanyi.
- By’umwihariko Ishyaka ISHEMA riramagana ubwicanyi bwakorewe umunyamakuru NTWARI John Williams wari umwanditsi mukuru wa The Chronicles akaba yarakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo IGIHE.com, IREME News na Pax TV.
- Mu bigaragarira buri wese, uyu munyamakuru yahotowe azira gusa ko yakoze kandi agatangaza ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abenegihugu , inkuru yari iherutse ikaba ari iy’iburirwa irengero ry’abarimu babiri bo mu Gakenke, mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Aba barimu na bo baburiwe irengero bazira kuba barashyize ahagaragara amajwi n’amashusho y’umudepite wishimiraga ifatwa n’ifungwa rya Cyuma Hassani NIYONSENGA Dieudonné, undi munyamakuru na we warenganyijwe azira gutangaza ukuri ku marorerwa akorerwa abanyarwanda.
- Mu gusoza tuributsa abayobozi b’agatsiko kayoboye FPR Inkotanyi ko uru rugomo nta kibazo na kimwe rukemura ahubwo rurushaho kongera urutonde rw’ibyaha ndengakamere bakoze harimo na jenoside yakorewe abahutu, ibi bigatuma icyizere cyo kuba Rubanda yabagirira ikigongwe kigenda kiyoyoka. Igihe kiregeze ngo byose babiryozwe.
“Aho kwica Gitera nimwice ikibimutera.”
Bikorewe I Monteral kuwa 20/01/2023.
NADINE Claire KASINGE
Perezida.
Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024