AYA MABARA ASOBANURA IKI ?
1. Orange: risobanura ibyiyumviro bivangavanze Abanyarwanda bamazemo imyaka isaga 22: ubwoba, agahinda n’umujinya. Ibyo kandi byaturutse ku butegetsi bubi buriho bukoresha cyane ubwicanyi, iterabwoba, ikinyoma, kwikubira ibyiza by’igihugu no gusahura ibya rubanda. ISHYAKA ISHEMA rirashaka gufasha Abanyarwanda kudaheranwa n’AGAHINDA, UMUJINYA n’UBWOBA. Rizabafasha gusubiza umutima mu gitereko no kugarura ICYIZERE ko Abanyapolitiki bazima bashobora kuyobora rubanda mu nzira yo kwiyubakira ubundi buzima bwiza , ko u Rwanda rushobora kongera kuyoborwa b’Abategetsi bakunda abaturage kandi rubanda nayo yibonamo 100%. Bityo igihugu kikiyubakira iterambere risangiwe na bose.
2. Umweru: Usobanura URUMURI n’UBWERAMUTIMA. Mu gihe tugezemo u Rwanda ntirushobora gukomeza kuyoborwa n’Abajenerali batazi gusoma no kwandika, ahubwo rugomba kuyoborwa n’abantu BAJIJUTSE kandi barangwa n’indangagaciro zubaka(Valeurs positives). Igihugu cyacu kigomba rwose kuyoborwa n’abagabo n’abagore badafite ibiganza bijejeta amaraso. Abasilikari babaye ibyamamare kubera ubwicanyi kimwe n’abasivili bose bijanditse mu kwica Abanyarwanda bashobora gukora indi mirimo ariko bakabwizwa ukuri ko imirimo ya politiki atari iyabo. Bizwi ko hari ubwo amategeko y’ibihugu yambura uburenganzira bumwe na bumwe, nko gutora no gutorerwa imirimo y’ubuyobozi, umuntu wahamwe n’ ibyaha bikomeye cyane ( crimes) . Abanyarwanda bakwiye gushira ubwoba bagatera utwatsi abashaka kuba abategetsi ariko bazwiho ingeso yo kwica abaturage. Agaciro k’umushumba wica intama ni akahe ? Nanone kandi Repubulika ya kane twifuza igomba guha u Rwanda amahirwe yo kuyoborwa n’abantu BATASAHUYE ibya rubanda. INZARA yo gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu cyangwa bikarundwa mu biganza by’Agatsiko gashingiye ku bwoko cyangwa ku karere, niyo yaroshye iki gihugu mu ntambara n’umwiryane by’urudaca.Igihe kirageze ngo ibintu bihinduke.
3. Ubururu : ni ibara ryerekana icyerekezo cyiza. U Rwanda rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve! Ishyaka Ishema ryambariye kuzahura igihugu cyacu kikava mu icuraburindi rikagishyira mu nzira nziza .